Select Page

Forums Diane Rwigara Reply To: Diane Rwigara

#776
Rwanda

    Mu gihe ibitangazamakuru bitandukanye byaba ibyo mu Rwanda cyangwa ibikorera hanze byakunze gutangaza ko impamvu zaba zaratumye Diane Shima umukobwa wa Nyakwigendera Rwigara Assinapol yaba ashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda agamije guhora urupfu rwa se ,we avuga ko guhora ari ukw’Imana.
     
     Aganira n’abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Kamena 2017,nyuma yo gushyikiriza Komisiyo y’Igihugu y’Amatora Kandidatire ye,Diane Rwigara yavuze ko atagamije guhora kuko guhora bizakorwa n’Imana.

    Ati’’Guhora sibyanjye ,Guhora ni ukw’Imana sukw’abantu.Nkaba rero nzi neza ko Imana izihorera igihe cyayo kigeze .Ibyo sibyanjye’’

    Diane Rwigara akaba yakomeje avuga ko ibyamubayeho arushaho kumva agahinda n’akababaro kari mu banyarwanda ati’’Kandi ibyambayeho byatumye numva agahinda n’akababaro kari mu banyarwanda. Niyo mpamvu mbona ari njye njyenyine ufite ubushishozi n’ubushobozi bwo gukemura ibibazo by’akarengane biri mu gihugu cyacu kuko nanjye ubwanjye nabibayemo. Burya umuntu ushobora gukemura ikibazo neza, ni umuntu ucyumva kuko yakibayemo.’’

    Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa Gatatu tariki ya 3 Gicurasi 2017 ,Shima Rwigara yavuze ko mu byatumye afata icyemezo cyo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu harimo n’urupfu rw’umubyeyi we, Rwigara Assinapol wari umunyemari ukomeye mu mujyi wa Kigali, witabye Imana azize impanuka y’imodoka yabaye tariki 4 Gashyantare 2015 ariko nyuma ntivugweho rumwe.

    Nyuma y’urupfu rwa se nibwo uyu mukobwa yatangiye kumvikana mu bitangazamakuru.