Select Page

Forums Diane Rwigara Reply To: Diane Rwigara

#706
Rwanda

    Mu gihe kuva tariki ya 12 Gicurasi kugera tariki ya 11 kamena 2017, mu turere twose tugize igihugu, abakandida bigenga bifuza kuzahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo muri kanama 2017 mu Rwanda, bari gusinyisha ababashyigikiye, akarere ka Kicukiro kanze kwakira abasinyishiriza Diane Shima Rwigara umwe mu bakandida.

    Nkuko amabwiriza nimero 01/2017 yo kuwa 04/04/2017 ya Komisiyo y’igihugu y’Amatora , agenga itora rya perezida wa repubulika mu 2017 abivuga, hashingiwe ku ngingo ya 2 n’iya 139 z’Itegeko Nshinga rya repubulika y’u Rwanda ryo kuwa 04 kamena 2003 nk’uko ryavuguruwe mu mwaka wa 2015, hashingiwe kandi ku ngingoya 204 y’itegeko nimero 27/2010 ryo kuwa 19/06/2010 rigenga amatora nk’uko ryahinduwe kandi ryujujwe kugera ubu, ingingo ya 23 y’aya mabwiriza ivuga ko:

    “ umukandida wigenga asinyishiriza abamushyigikiye ahantu hatarenze hamwe mu karere yamenyesheje ubuyobozi bw’akarere mu nyandiko, akagenera kopi umuhuzabikorwa w’amatora ku rwego rwa zone y’amatora akarere gaherereyemo”.

    Ahagana isa 13h50 zo kuri uyu wa kabiri tariki ya 30 Gicurasi 2017, nibwo ku kicaro cy’akarere ka Kicukiro hari hageze abasinyishiriza Diane Shima Rwigara, umwe mu bakandida bifuza kuzahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora yo muri kanama 2017 mu Rwanda.

    Bakigera ku biro by’akarere ka Kicukiro mu bunyamabanga rusange( secretariat centrale ), umusore muremure w’inzobe uri mu kigero cy’imyaka 30 y’amavuko uhakorera, n’imiziki yumviraga mu matwi (muri ecouteur) atiriwe ayihagarika, yahise anenga ibaruwa ya Diane Rwigara imenyesha ubuyobozi bw’akarere, maze arayisiribanga avuga ko itanditse neza.

    Ibaruwa ya Diane Shima Rwigara imenyesha isinyishwa yanze kwakirwa mu karere ka Kicukiro

    Nyuma yo gusiribanga no kwanga kwakira ibaruwa ya Diane Shima Rwigara, uyu musore tutabashije guhita tumenya amazina ye, yanze kugira impamvu yabimuteye atangariza umurashi.rw, maze ahitamo kuvuga ko ibisobanuro byatangwa n’ubuyobozi bumukuriye.

    Umugore w’inzobe uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko, nawe wanze gutangaza amazina ye, akaba umunyamabanga w’umuyobozi w’akarere, yashimangiye iby’uyu musore maze avuga ko iyi baruwa itanditse neza, aho yagize ati:

    “ Mwandikiye ubuyobozi bw’akarere ka Kicukiro kandi mwari kwandikira Madame umuyobozi w’akarere ka Kicukiro, ubuse twamenya iyi baruwa igenewe nde? Niyo mpamvu tutayakiriye ubwo mwashaka mayor akaba ariwe wumva ikibazo cyanyu”.

    Uwari uje gusinyishiriza Diane Shima Rwigara yagize ati :

    “ Si ubwa mbere njya gusinyishiriza Diane Rwigara, ariko ubu ni ubwa mbere mbwirwa ko nzanye ibaruwa itanditse neza kandi yaranditswe hashingiwe ku mabwiriza ya komisiyo y’amatora, ndatunguwe kubona ntakirwa ahubwo ibaruwa nari mfite igasiribangwa,…nakiriwe nabi muri Kicukiro”.

    Diane Shima Rwigara aganira n’umurashi.rw kuri uyu wa kabiri tarikiya 30 Gicurasi 2017, yavuze ko mu bibazo abamusinyishiriza bagiye bahura nabyo aribwo bwa mbere abamuhagarariye babwirwa ko ibaruwa yanditse itanditse neza, akaba yatunguwe no kubona mu karere ka Kicukiro aribo banenga ibaruwa bandikiwe kandi ari nayo yandikiye uturere twose tugize igihugu.

    Ingingoya 23 y’amabwiriza ya komisiyo y’igihugu y’amatora, isobanura neza igihe abakandida bigenga basinyishiriza ababashyigikiye n’aho bikorerwa, aho ivuga ko bikorerwa ahantu hatarenze hamwe mu karere kandi bigakorwa uhereye iminsi 30 mbere yo gutangira gutanga kandidatire.

    Gutanga kandidatire bizakorwa tarikiya 12-23/06/2017.