Select Page

Forums Diane Rwigara Reply To: Diane Rwigara

#680
Rwanda

    Mu gihe mu Rwanda bamwe mu bahinzi bakunze kugaragara za bafite ikibazo cyo kutabona ifumbire n’imbuto abandi ntibabibonere ku gihe kugira ngo bongere umusaruro ngo mu rwego rw’ubuhinzi hari imitungo irimo n’imbuto zirikuborera mu bukiko utibagiwe n’ifumbire yateje Leta igihombo cya Miliyali 11.
    Iki bikaba byaratangajwe n’Umugenzuzi mukuru w’imari ya leta, Obadiah Biraro, kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Gicurasi 2017, aho yabwiye Inteko Ishinga amategeko ko mu mwaka wa 2016 bagenzuye ibigo 14 byakoresheje Miliyari 1,147 ni ukuvuga 60% by’ingengo y’imari ya Leta, Minisiteri 12, uturere, umujyi wa Kigali, imishinga yose iterwa inkunga na Banki y’Isi hamwe n’inkunga yose Global Fund.

    Biraro yakomeje avuga ko mu rwego rw’ubuhinzi hari imitungo ya miliyari 1,9 itabyazwa umusaruro. Irimo imashini, ibikoresho n’ibinyabiziga bidakoreshwa. Biraro yatunze agatoki ituragiro rya Miliyoni 70 ridakora ; amamoto ya Miliyoni 92 adakoreshwa aparitse i Kabuye ; imashini zihinga za Miliyoni 50 zimaze imyaka igera kuri irindwi zidakoreshwa ; imbuto za miliyoni 314 ziri kuborera mu bubiko.Uretse ibyo raporo igaragaza ko muri RAB hari ikibazo cy’ ifumbire yateje Leta igihombo cya miliyari 11.

    Raporo y’ umugenzuzi w’ imari ya Leta yatunze agatoki ikigo cy’ igihugu gishinzwe iby’ imihanda RTDA kugenda gake mu gushyira mu bikorwa amasezerano igaragaraza ko RTDA icyereza imishinga ku kigero cya 90%.

    Mu kigo cy’ igihugu cy’ ubumenyi ngiro WDA, raporo ivuga ko hari ibikoresho bifite agaciro ka miliyari imwe na miliyoni 200 bidakoreshwa.

    Raporo kandi ivuga ko mu kigo cy’ igihugu cy’ ubuzima RBC miliyoni 324 zaburiwe irengero.

    Ibigo byose uko ari 14 aribyo WASAC, REG (EUCL & EDCL), RAB, RDB, REB, RBC, RTDA, WDA, UR, RGB, RRA, RURA, RCS na NAEB byakoresheje miliyari 1 147 ni ukuvuga 60% by’ ingengo y’ imari ya Leta.

    Biraro yavuze ko hakigaragara ibikoresho bigurwa ntibikoreshwe icyo byagenewe bigakurira Leta igihombo.

    Mu kigo cy’ igihugu gishinzwe amazi isuku n’ isukura WASAC, raporo yagaragaraje ko amazi atakara ku kigero cya 42% bigatuma Leta ihomba miliyari hafi 9. Ibikoresho bya WASAC bifite agaciro ka miliyari 1 na miliyoni 100 ntibikoreshwa neza ahubwo ngo buri gihe WASAC igura ibindi.

    Mu kigo cy’ igihugu gishinzwe iby’ amashanyarazi REG, raporo igaragaza ko mu nganda z’ amashyanyarazi 33, inganda 7 arizo zonyine zikora kandi nazo zikora ku kigero cya 50%.

    Muri Kaminuza y’ u Rwanda UR, raporo yagaragaje ko amafaranga adacunzwe neza hakiyongeraho kuba hari umutungo ufite agaciro ka miliyari 3 iyo kaminuza yataye.

    Iyi raporo ni iya 2015/2016, ingengo y’ imari ya Leta yari 1,923,132,183,998

    Kwihutisha gahunda zifasha abahinzi n’aborozi kubonera ku gihe ifumbire ndetse n’imbuto kugira ngo zibafashe kongera umusaruro ni umwe mu myanzuro 4 y’Umwiherero 2016 itarashyizwe mu bikorwa.

    Iyi myanzuro y’Umwiherero w’Abayobozi bakuru b’igihugu wa 2016 itarashyizwe mu bikorwa ,Minisitiri muri Perezidansi ,Venancia Tugireyezu mu kiganiro n’abanyamakuru yavuze ko hashyizwemo imbaraga kugira ngo ibibazo byagiye bigaragaramo bikemuke muri uyu mwaka wa 2017.