Select Page

Forums Diane Rwigara Reply To: Diane Rwigara

#678
Rwanda

    Abayobozi batanu mu Itorero rya Pentekote mu Rwanda, ADEPR, batawe muri yombi na Polisi y’Igihugu bakurikiranyweho gucunga nabi umutungo waryo.
     
    Amakuru y’ifungwa ry’aba bayobozi rikaba ryemejwe Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Theos Badege wavuze ko koko Hari batatu bafunzwe. barimo Eng. Sindayigaya Theophile ;Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imari, Gasana Valens n’uwitwa Mutuyemariya Christine ushinzwe ubutegetsi n’Imari ndetse ko bafungiye gucunga nabi umutungo w’iri torero.

    Mu minsi ishize nibwo twabagejejeho inkuru ifite umutwe ugira uti ’’ADEPR mu mazi abira nyuma y’akayabo k’ibirarane bya Bank itarishyura bingana na Miliyoni 75.012.067frw.

    Iyo nkuru yavugaga ko ideni ADEPR yafashe muri BRD ryo kubaka Ku Gisozi rihagaze bigaragara ko yararanyije kwishyura Bank ukwezi kwa Gatatu ikaba isabwa kwishyura 39,757,050frws nyamara abakristo mu ntara zose bari bazi ko bamaze kwishyura imisanzu yose uretse Umujyi wa Kigali.

    Iyi nkuru yakomezaga ivuga ko iyi nguzanyo ADEPR yayihawe mu byiciro bibiri :

    2014 bahawe miliyari 2 na miliyoni 150. 2015 BRD yongera guha ADEPR icyiciro cya kabiri cy’inguzanyo. Noneho inguzanyo yose igera kuri miliyari 3,309,474,000 .Mu mwaka wa 2017, ideni risigaye kwishyurwa ni 2,255,453,960 Fwf Ikirarane cy’ ukwezi kwa gatatu 2017 ni 35,255,017, Kugeza mu kwakane hagiyeho inyungu ni ukuvuga ko ikirarane kigeze kuri 39,757,050.

    Inguzanyo ya BRD igomba kuzarangira kwishyurwa muri 2025. Ibiri kuri compte yo gukusanyirizaho imisanzu yo muri BK:Amafaranga yakusanyijwe yagombaga kwishyura umwenda kuva mu ba kristo ni 3,563,364,994 kugeza mu kuboza 2016, Amafaranga yakuwe kuri iyo konti angana na 3,558,465,324 kugeza mu Kuboza 2016, ni ukuvuga ko kuwa 31/03/2017 kuriyi konti hasigayeho 4,935,230.

    Ku itariki ya 19/ 04/ 2017 nk’uko bigaragara ku rwandiko BRD yandikiye Hotel Dove ya ADEPR bigaragara ko uku kwezi kwa gatatu kutishyuwe amafaranga angana na Miliyoni 35,255,017.

    Kugeza ubu ubariyemo ukwezI kwa gatatu n’ukwa kane ADEPR irasabwa kwishyura miliyoni 75.012.067frw kugira ngo ivemo ikirarane igezemo bitaba ibyo igakomeza gucibwa ibihano by’ubukererwe.