Select Page

Forums Diane Rwigara Reply To: Diane Rwigara

#677
Rwanda

    Polisi y’u Rwanda yemeje amakuru y’uko yataye muri yombi Bishop Tom Rwagasana, umuvugizi wungirije wa ADEPR, nyuma yo guta muri yombi abandi bayobozi bakuru b’itorero rya ADEPR bafunzwe bakurikiranyweho icyaha cyo gucunga nabi umutungo w’iri torero, ibi bikaba bije nyuma y’igihe kirekire iri torero rivugwamo bombori bombori ishingiye ku mitungo aho bamwe mu bayobozi bashinjwaga n’abo bahoze bakorana kuba banyereza umutungo bakanawukoresha mu nyungu zabo bwite.
     
     ACP Theos Badege, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, yemeje amakuru y’uko Bishop Tom Rwagasana yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda kugirango nawe akurikiranweho icyaha cyo kunyereza no gukoresha nabi umutungo wa ADEPR. Hari amakuru avuga kandi ko mu batawe muri yombi harimo na Pasiteri Salton Niyitanga wakoraga mu biro bye nk’umunyamabanga.

    Abandi bayobozi ba ADEPR bari batawe muri yombi mbere, barimo Mutuyemariya Christine usanzwe ari umwe mu bagize Komite Nyobozi y’Itorero ADEPR aho ashinzwe ubukungu n’imari, hakabamo kandi Pasiteri Eng. Theophile Sindayigaya ushinzwe inyubako muri ADEPR ndetse na Gasana Valens ushinzwe icungamutungo.

    Polisi y’u Rwanda ivuga ko aba bose batawe muri yombi bakurikiranyweho kunyereza no gucunga nabi umutungo w’Itorero rya ADEPR ariko kugeza ubu ingano yawo ikaba itaramenyekana nk’uko byemejwe na ACP Theos Badege, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda.