Select Page

Forums Diane Rwigara Reply To: Diane Rwigara

#675
Rwanda

    Diane Shima Rwigara avuga ko kuba yariyemeje kwiyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda yabitewe n’impamvu zitandukanye bityo akaba avuga ko yiyemeje guhindura imibereho y’abanyarwanda n’ibibazo byugarije umuryago nyarwanda.
     
     Shima Rwigara avuga ko abanyarwanda baciye mu mateka mabi yabagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ngo kuva Leta ya FPR yafata ubutegetsi ntiyashoboye nubwo yagerageje gukemura ibibazo byinshi byugarije abanyarwanda mu byiciro bitandukanye.

    Zimwe mu mpamvu nyamuru zatumye Diane Shima Rwigara ashaka kuyobora u Rwanda :

    1.Ubukene

    Shima Rwigara avuga ko mu bice byinshi by’uRwanda aho abantu bicwa n’Inzara aho abantu bategekwa icyo bahinga. Ugasanga umuturage ategetwse guhinga kandi ntabyo akeneye. Nta musaruro azabikuramo

    Akomeza avuga ko aho kugira ngo amafaranga y’igihugu yibande mu guteza abaturage imbere mu mibereho yabo, usanga ashirira mu mishanga idafitiye akamaro rubanda ahubwo ifitiye inyungu agatsiko k’abantu bacye.

    Ati’’Ako gatsiko akaba ariko kikubiye amasoko, n’imitungo yose y’igihugu. Kugeza aho abantu bahunze bakajya gushaka utuzi n’imibereho hanze y’igihugu’’

    2.Akarengane

    Shima Rwigara avuga ko mu byiciro byinshi by’abanyarwanda baba abaturage basanzwe, baba abakorera Leta, baba abikorera, (abacuruzi, abanyamakuru….)cyane cyane mu itangazamakuru usanga nta bwisanzure burimo aho usanga abafite ibitekerezo bitandukanye n’ibya Leta batabona aho babitambukiriza n’abagerageje kubitambutsa, bimwa amasoko ya Leta ibyo bigakururira bamwe ubukene mu bitangazamakuru . Hari n’igihe bimwe mu binyamakuru bifungwa.

    Ati’’Abagize ubutwali bwo gutangaza ibitekerezo binyuranye nibya Leta, baratotezwa.
    Ibyo kandi bigira ingaruka mbi ku baturage kuko itangazamakuri niryo jwi rya rubanda’’

    3.Umutekano

    Shima Rwigara ku bijyanye n’umutekano aviga ko ibibazo bizwi na bose ariko bitavugwaho kuko nta burenganzira n’ubwisanzure abanyarwanda bafite bwo kuvuga ibibazo bikomeye biri mu gihugu cyabo.

    Ati’’Nta burenganzira abanyarwanda bafite mu kugaragaza ibitekerezo byabo nta bwisanzure abanyarwanda bafite mu bikorwa byabo.’’

    Shima Rwigara ashimngira ko izi ari zimwe mu mpamvu zatumye yiyemeza kwiyamamariza kuyobora u Rwanda kuko ari umwe mu banyarwanda bafite ubushake n’ubushobozi bwo guhindura imiyoborere mibi yaranze u Rwanda mu myaka 58 ishize.

    Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 3 Gicurasi 2017 ,Shima Rwigara yavuze ko mu byatumye afata icyemezo cyo kwiyamamaza ku mwanya w’umukuru w’igihugu harimo n’urupfu rw’umubyeyi we, Rwigara Assinapol wari umunyemari ukomeye mu mujyi wa Kigali, witabye Imana azize impanuka y’imodoka yabaye tariki 4 Gashyantare 2015 ariko nyuma ntivugweho rumwe.

    Nyuma y’urupfu rwa se nibwo uyu mukobwa yatangiye kumvikana mu bitangazamakuru.

    Diane Rwigara abaye umukandida wa gatandatu uvuze ko aziyamamariza kuba Perezida w’u Rwanda mu matora ateganyijwe muri Kanama 2017.