Select Page

Forums Food for thought Waruzi ko Inzara zo ku ntoki Reply To: Waruzi ko Inzara zo ku ntoki

#674
Rwanda

    Umusore umwe w’umusirikare yaguye mu gico cy’abo barwanaga asigaye wenyine, abura aho arigitira ageze ahantu hari ubuvumo yinjiramo yihishamo ariko kuko yari akurikiwe akumva ko n’ubundi amaherezo afatwa, ahitamo kwiragiza Imana.

    Yarasenze ati: “Mana ndakwinginze nzi ko ushobora byose, ndagusaba ngo wubake urukuta rw’amabuye ku murwango w’ubu buvumo mbashe gukira igico cy’umwanzi!”

    Akimara gusenga atyo yabonye igitagangurirwa ku muryango wa bwa buvumo, gitangira kubaka vubavuba twa tuntu twacyo (spider web) ku muryango w’ubuvumo, umusore w’umusirikare atangira kwivovotera Imana. Yaravuze ati: “Mana! Koko ndagusaba kunshyiriraho urukuta rw’amabuye ukanshyiriraho igitagangurirwa? Kandi nzi ko ushobora byose?”

    Ako kanya ba basirikare b’umwanzi bari bamukurikiye baba bageze kuri ubwo buvumo, umusirikare wari ubayoboye areba cya gitagangurirwa ati twikomereze ntawinjiyemo, kuko iyo aba yinjiyemo aba yasenye iriya nzu y’igitagangurirwa! Bahita bigendera umusore akira atyo!

    ISOMO: Akenshi natwe dusaba Imana byinshi bijyanye n’ubwenge bwacu, nyamara Imana yo iba izi ibyo dukeneye byatugirira akamaro. Ntitukinubire ibyo iduha burya iba ifite impamvu kandi ibyo twita ibyoroheje ibasha kubikomeza, n’ibyo twita ibikomeye ikabasha kubyoroshya. Imana iduha ibisubizo bitubereye kandi izi impamvu. Iyo tuyisabye iba ishobora kudusubiza kimwe mu bisubizo bitatu aribyo: YEGO, TEGEREZA cyangwa OYA HARI IBINDI NGUTEGANYIRIZA.