Select Page

Forums Diane Rwigara Reply To: Diane Rwigara

#662
Rwanda

    Umuturage usanzwe utuye mu Mujyi wa Kigali arashima intambwe nziza imaze guterwa mu bijyanye n’iterambere rigaragarira amaso hirya no hino mu gihugu ariko kandi akanenga uburyo abaturage bahura n’akarengane aho abaturage benshi bakicwa n’inzara.

    Diane Shima Rwigara avuga ko yazengurutse hirya no hino mu gihugu abona uburyo abantu bicwa n’inzara kandi mu bigaragarira amaso ubona amajyambere agenda yiyongera umunsi ku wundi.

    Yagize ati  “Tuzaceceka kugeza ryari?Ntabwo ndi umunyapolitiki cyangwa ngo mbe mfite umuryango mpagarariye aha, naje hano imbere yanyu nk’umunyarwandakazi wifuza kugaragaza ibibazo biri mu gihugu, kuko abagomba kuvuganira abaturage ntacyo babikoraho, abanyarwanda twugarijwe n’ubukene, abantu baririrwa bicwa n’inzara ariko kubivuga bikaba ikibazo,”

    Bimwe mu bibazo bibateza inzara harimo aho  usanga umuturage atanga ikirego cye mu butabera asaba ko bamurenganura ku bijyanye n’ubutaka bamburwa n’abafite ububasha n’ubushobozi bigatuma agera aho akena kandi ubwo butaka yari abufitiye uburenganzira.

    Yagize ati ‘‘Ubwo butaka yongera kubusubizwa ari uko Nyakubahwa Perezida wa Repubulika amanutse agasura abaturage bakamugezaho ibibazo bakabona kubikemurirwa bakabona gusubizwa ubutaka bwabo, mu gihe biba bitari byakorwa umuturage akomeza gusiragizwa, ingero ni nyinshi mu gihe Perezida aba yasuye abaturage’’.

    Abajijwe n’ikinyamakuru Ibiyaga Bigari.com icyakorwa ngo abaturage barenganurwe, asubiza agira ati ‘‘Abayobozi b’inzego z’ibanze ni bo bari bakwiriye gufata iya mbere mu kumva no gutega amatwi abaturage bakabakemurira ibibazo bitari byagera hejuru kandi buri muturage agahabwa agaciro n’ijambo bakumva ko bose barenshya imbere y’amategeko nta kimenyane kibayemo’’.

    Abajijwe uko yumva ishyaka riri ku butegetsi rya FPR ryakemura ibyo bibazo byose, avuga ko mu gihe badafatikanyije n’abaturage gukemura ibyo bibazo ntacyo ryageraho gifatika, kuko hagomba ubufatanye hagati y’izo nzego zombi.

    Diane yavuze ko ubutunzi buri mu maboko y’abantu bake, abo bakaba ari bo bafite umutungo munini wakagombye gusaranganywa mu bantu benshi. Aha yatanze urugero rw’inyubako ya Kigali Convention yatwaye akayabo kenshi kandi hari abaturage bava mu cyahoze ari Komine Kibungo kubera inzara.

    Yagize ati ‘‘Amazi n’amashanyarazi birahenda aho umuturage adafite ubushobozi bwo gupfa kubyigondera mu Mujyi wa Kigali, Leta yibanda mu kwerekana uko igihugu kigaragara kititaye ku buryo abantu babayeho, ni ukugaragariza abanyamahanga ibyiza kandi Abanyarwanda bicwa n’inzara.

    Inama Diane atanga ni uko abaturage bahabwa urubuga bakisanzura bakagaragaza akarengane kabo ibikosorwa bigakosorwa.

    Yagize ati ‘‘Nubwo hari ibyiza byakozwe, hari n’ibitagenda neza bikwiye kuvugwa bigakosorwa, abantu bagahabwa urubuga ariko rudahakana cyangwa ngo rupfobye Jenoside, hakaba hakenewe ubwisanzure mu kuvuga ibitagenda mu gihugu ntibibe icyaha’’.

    Yakomeje kuvuga ko nubwo bimeze gutyo ariko ngo ashima intambwe Leta  yagiye itera  kuko ibyo igezeho ari byiza kandi bigaragarira buri wese .

    Akomeza avugako yishimira ko Leta yashize imbaraga mu kurwanya politike y’amoko ubu umuturage akora icyo ashaka ntakuvuga ngo n’ Umututsi  cg numuhutu ibyo bikaba bigenda bicika cyane iyo kabari ntabwe ishimishije.

    Ntitwavugako leta ntabyiza yagezeho burumwe wese arabibona kandi n’ibigaragarira burumwe wese kumaso .

    Diane Shima Rwigara ni mwene Rwigara Assinapol  akomeza avuga ko abitangiye igihugu bamenye amaraso yabo kugira ngo igihugu kizagire amahoro n’ubumwe avuga ko ibyabaye muri Jenoside Yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bidakwiye kuzongera kubaho ahubwo buri wese agafata iya mbere mu kwamagana akarengane aho Abanyarwanda bagomba kubana mu mahoro n’ubwumvikane.