Select Page

Forums Real Life kugira ngo ushimishe umugore wawe Reply To: kugira ngo ushimishe umugore wawe

#648
Rwanda

    Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 30 yatwandikiye yifuza inama z’abasomyi b’urubuga yaciye umugore we inyuma aryamana n’umuvandimwe w’umugore we none aravuga ko bigiye kumusenyera arifuza inama zanyu z’icyo yakora kugira ngo urugo rwe rudasenyuka.


    Uyu mugabo aragira ati ” Nagiranye imibonano idasanzwe (imeze neza) n’umuvandimwe w’umugore wanjye, Umugore wanjye afite imyaka 25 uyu muvandimwe we afite imyaka 21, tumaze imyaka 4 dusezeranye kubana n’umugore wanjye.

    Murumuna we amaze amezi 6 aba mu rugo iwanjye, yarangije amashuri yisumbuye ariko ntiyagira amahirwe yo guhita akomeza muri kaminuza, ari mu rugo nk’umuntu ufasha mukuru we imirimo kuko atirirwa mu rugo aba yagiye ku kazi, akora akazi k’ubuganga.

    Kubera kwirirwana n’uyu mwana mu rugo umugore wanjye yagiye ku kazi bituma ndushaho kugenda mwiyumvamo namwe murabizi abana b’abangavu baba bafite umubiri ukurura abagabo cyane.

    Mu kwezi gushize uyu mwana namukubise amaso avuye mu rwogero ( douche ) numva kwihangana biranze ndamuhamagara ngo asange mu cyumba cyanjye yanga kuza mwisangira mu cyumba cye ndamushukashuka mbona aranyemereye duhera ubwo turaryamana ku nshuro ya mbere.

    Murabyumva namwe baravuga ngo “Iyonnye ihoramo” burya ubwa mbere nibyo bigora, kuva icyo gihe turaryamana nibura 5 mu cyumweru, mukuru we asigaye ataha mu ijoro simwikoze dore ko nawe aza yananiwe agahita yiryamira. Aranyizera kandi yizera n’umuvandimwe we ku buryo ibintu dukora atabidukekera.

    Mfite ubwoba ko iminsi izadushyira ku karubanda uyu mwana agasama inda(agatwita), asigaye ambaza niba nzata mukuru we tukibanira nabuze icyo namusubiza, Bavandimwe burya baravuga ngo “umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka” ibibazo byambabye insobe, ahubwo wanasanga uyu mwana atwite ntiturabimenya neza, Mfite ubwoba mukuru we nabimenya ko umuriro uzaka mu rugo rwanjye, abavandimwe bagiye gushwana ari njye ubigizemo uruhare, kwa databukwe banyubahaga none ndibaza uko bizagenda nibamenya aya marorerwa nakoze.

    Ndabinginze bavandi mungire inama ndumva ngiye kwiruka ku gasozi “!