Select Page

Forums Food for thought Waruzi ko Inzara zo ku ntoki Reply To: Waruzi ko Inzara zo ku ntoki

#642
Rwanda

    Umukozi wo mu rugo witwaga Joriji yakundaga kwiba inzoga ya boss yamara gusomaho akongeramo amazi, noneho boss amaze kumuvumbura azana inzoga basukamo amazi igahinduka nk’amata.

    Nuko asohotse umukozi aba aragotomeye, yongeyemo amazi iba ihindutse nk’amata biramuyobera. Boss atashye ahamagara madamu ati “ubu simfashe umujura w’inzoga yanjye hano mu rugo?” Ahera ko ahamagara umukozi

    Boss: Joriji we!

    Joriji: karame databuja

    Boss: ninde wanywereye ku nzoga ubu??

    Joriji: (cwe araceceka)

    Boss: (numujinya mwinshi) Joriji si wowe mbaza mushenzi?

    Joriji (cwe! aryumaho)

    Nuko boss afungura umuryango w’igikoni abaza Joriji ati “kuki nguhamagara ukitaba nakubaza ntunsubize?”

    Joriji: Ni ukuri boss uri hano mu gikoni nta kintu ushobora kumva uretse izina ryawe gusa, niba ubihakana injiramo nawe ubyumve.

    Maze Boss yinjiramo ngo arebe niba atari agasuzuguro k’umukozi we koko. Joriji ajya hanze atangira guhamagara.

    Joriji: Boss we!

    Boss: Yego ndakumva sha kado!

    Joriji: Ninde winjira mu cyumba cy’umuyaya iyo madamu yagiye kukazi?

    Boss: (cwe araceceka)

    Joriji: si wowe mbaza ariko Boss? ninde warongoye umuyaya madamu adahari??

    Boss: (cwe! Nawe aryumaho)

    Boss ahita atanguranwa arasohoka ngo Joriji adakomeza no kubariza icyo kibazo hejuru Madamu akumva. Boss ati “uziko koko Joriji avuga ukuri sha hano wumva izina ryawe gusa pe ndumiwe!!!!!!!!” Ay’ubusa ariko madamu yari yamaze kubumva bombi maze ararakara, arasara arasizora ati “musubiremo neza ibyo mwavugaga”

    Joriji: Rwose mabuja twari tubonye ko uri mu gikoni yumva izina rye gusa ariko niba nawe ubihakana injiramo wiyumvire!!!

    N’umujinya mwinshi aba asimbukiye mu gikoni yegekaho.

    Joriji: Mabuja!

    Madam: Ndakumva Joriji we!

    Joriji: Ninde waguteye iyo nda hagati yanjye na Boss?

    Madam: (cwe! araceceka)

    Joriji: Ni wowe mbaza mabuja! iyo nda ni iyande hagati yanjye na Boss?

    Madam: (cwe! Nawe ntiyakoma)

    Maze nawe asohoka yabize icyuya, ati “uziko mu gikoni usibye no gushyuha cyane umuntu yumva izina rye gusa koko! Mbega!”