Select Page

Forums Real Life kugira ngo ushimishe umugore wawe Reply To: kugira ngo ushimishe umugore wawe

#631
Rwanda

    Umunsi umwe umugore yagiye guhaha, ageze aho agomba kwishyurira afunguye isakoshi umukozi w’iduka abonamo telekomande, ananirwa kwifata aramubaza ati: “Buri gihe se witwaza telekomande?” Umugore aramusubiza ati: “Oya si buri gihe, ariko umugabo wanjye yanze kumperekeza guhaha ashaka kwirebera imipira y’I Burayi, mpitamo kuyimutwara”

    Isomo: Ntukirengagize guherekeza no gushyigikira umugore wawe mu bimushimisha atazaguhima

    Inkuru irakomeza… Umukozi w’iduka yarasetse, nyuma afata bya bindi umugore yari aguze byose arabisubirana. Umugore yarumiwe amubaza icyo abikoreye. Umukozi ati: “Umugabo wawe yafunze ikarita yawe ya banki wari ugiye kwishyuriraho none ntikora….”

    Isomo : Ntukigere usuzugura ibishimisha umugabo wawe

    Inkuru irakomeza… Umugore yahise asohora ikarita ya banki y’umugabo we kuko yari yayitwaje, aba ari yo yifashisha, asanga yo umugabo atibutse kuyifunga.

    Isomo: Ntugasuzugure ubushobozi n’ubushishozi by’umugore wawe

    Inkuru irakomeza… Umugore amaze gushyira ikarita mu mashini, hahita hiyandikamo ngo ‘SHYIRAMO UMUBARE W’IBANGA TWOHEREJE KURI TELEFONI YAWE’…..

    Isomo: Iyo umugabo ageze aho yenda gutsindwa, ntihabura aho hafi ikimutabarira

    Inkuru irakomeza… Umugore yamwenyuye gato yikoza hanze nk’ugiye kwitaba telefoni ihamagaye mu isakoshi ye. Ni iy’umugabo we yari yakiriye ubutumwa bugufi yohererejwe. Na yo umugore yari yayitwaranye na telekomande kugirango umugabo ataza kumuhamagara yibereye mu isoko. Yaragiye yishyura ibyo yahashye, yitahira anezerewe.

    Isomo: Ntuzigere ukerensa ubushobozi bw’umugore wageze mu kaga!

    Umugore ageze mu rugo, yasanze imodoka ye idahari. Ku meza hari agapapuro kanditseho ngo “Nabuze telekomande. Nasohokanye n’abahungu banjye kureba aho turebera umupira. Dushobora gutaha dutinze, nugira icyo ukenera umpamagare kuri telefoni.”

    Isomo: Ntukagerageze kugenzura uwo mwashakanye. Nta cyo bizakugezaho!