Select Page
#456
Rwanda

    AKA NI AKUMIRO

    AKA NI AKUMIRO: NGO DR. NKIKO NSENGIMANA NA BAGENZI BE N’UBWO ATARI BOSE NTIBASHAKA ABATUMVA IBINTU NKABO MU NAMA BATUMIJE  KURI 25-26 WERURWE 2017 MU BUBILIGI YO KWIGA UKURI KU MATEKA Y’ABANYARWANDA?

    1  – Banyarwanda, Banyarwandakazi, namwe nshuti z’u Rwanda bumva kandi bagasoma ikinyarwanda ntihagire unyumva nabi ngo atekereze ko ndwanya igitekerezo cyo kwigira hamwe no kwandika amateka yacu atabogamye noneho tukabibyaza umusingi ukomeye,tugaheraho tukubaka igihugu cyacu twese aba Hutu, aba Twa,n’aba Tutsi.

    Igitekerezo rero ndagishyigikiye kandi nabyanditse no munyandiko zanjye zitandukanye, icyo ntumva gusa ni uko abagabo batarenze icumi (10) bajya hariya bakavuga ko ngo ibyo batekereza aribyo bizabera abanyarwanda twese, ndetse utumva ibintu nkabo ngo ntibamukeneye ntazahinguke aho bakorera inama, iyi mvugo nyibonamo kureba hafi cyane niba atari ugusuzugura abanyarwanda bafatira ibyemezo bihubukiwe bagamije indonke zabo maze kera kabaye abanyarwanda bagasemekana uwo mugogoro abandi bigaramiye.

    – Mukiganiro aba bagabo bagiranye na radio ya New RNC cyiswe Komisiyo ukuri Rwanda-igice cya 2 , uwitwa Joseph Ngarambe ari nawe waruyoboye ikiganiro ati. “Ntabwo tuzemera ko iki gikorwa kizaba urubuga rw’abahakana jenoside yakorewe abatutsi, “Dr. Nkiko Nsengimana ati. “ Utemera Jenoside yakorewe aba Tutsi ntawe dukeneye ntazanahagere ntacyo yadufasha (muri iyo nama). “Nyamara aba bagabo birengagiza ko iri zina ryasimbuye JENOSIDE NYARWANDA ari nayo nyito yari yahawe ubwo bwicanyi rugikubita muri 1994 bitavuze ko ariko abantu bose bayivugaho rumwe nayo. Ubu tuvugana muri 2017 ntamyaka irenze 4 iyo nyito ihinduwe IKITWA JONOSIDE YAKOREWE ABATUTSI kubw’inyungu z’abantu batandukanye kuri iyi si, ariko hakaba harimo ukuboko kutaziguye kwa leta ya FPR iyobowe na Paul Kagame arinayo ibifitemo inyungu ku rwego rwa mbere.

    Joseph Ngarambe, Musonera Jonathan, Dr Nkiko Nsengimana na Ndahayo Eugene


    Kubera amagambo y’aba bagabo ndashaka kwibariza  banyakubahwa bazayobora TRUTH COMMISSION utubazo dukurikira.

    Ko ababakurikira mu biganiro byanyu bumva mwemera  za jonoside zombi iy’abaHutu n’aba Tutsi, muri ziriya nyito zatanzwe na ONU mwemera iyihe?
    Ese ko jyewe ubabaza nemera inyito ya JONOSIDE NYARWANDA ariko nkaba ntemera inyito ya JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI gutyo, kandi ko mpamya ko ibi mbisangiye n’abandi banyarwanda ntazi umubare, kuki mwumva mwaduheza mubyo mwita ukuri kw’abanyarwanda kandi natwe turi mubo bireba, murabona iyo fondasiyo mushaka kubakiraho yaba ikomeye?
    Ese banyakubahwa, mwaba musangiye imyumvire n’abavuga ko iraswa ry’indege yari itwaye aba president babiri uw’u Rwanda banyakwigendera Habyalimana Juvenal, uw’u Burundi Ntaryamira Cyprien, n’abafasha babo bari muri iyo ndege bose ariyo mbarutso y’ubwicanyi ndenga kamere twabonye nk’ijuru ritugwiriye? Aha munyumve neza ndavuga guhera tariki ya 6 Mata 1994 naho ubundi bwicanyi ndengakamere bwaba ubwo muri 1990 aho Museveni yateye u Rwanda yitwikiriye umutaka wa FPR cga ubwa nyuma ya 1994 kugeza na magingo aya namwe mwemera ko uruhare ari urwa FPR n’ingabo zari izayo arizo RPA/cga zayo ubu RDF.
    Ndabaza Dr. Nkiko Nsengimana nti: “ Ko muri 1994 wari inararibonye yize ujya no mu manama afatirwamo ibyemezo bikomeye nkuko wabitubwiye, ko urimo usaba abahutu ubutwari ngo bwo kuza bakavugisha ukuri kuwateguye jenoside ngo yakorewe abatutsi, wowe wafashe iyambere ukatudomera urutoki kuwo uzi? Cyane ko urukiko rwashyiriweho u Rwanda TPIR rwafunze imiryango rutamubonye, rwose waba utanze umusanzu ukomeye. Aha reka ngufashe  kubitekerezaho. Ese nyakwigendera Habyalimana ko ariwe waruyoboye leta, yarayiteguye (jenoside) arangije apfa mbere y’abandi? Ese yaba ari Sindikubwabo Theodore na Kambanda Jean bateguye jenoside mwita iy’aba Tutsi gusa kandi tuziko leta yabo yashinzwe igihugu kimaze iminsi imivu y’amaraso y’inzirakarengane atemba hose mu Rwanda? Ese mama yaba ari Kagame Paul ko mbere yi 1994 ariwe waruyoboye ubwicanyi bwibasiraga ubwoko bw’aba Hutu, akaba ari nawe watanze itegeko ryo kurasa indege yavuzwe haruguru, agakomeza akayobora ubundi bwicanyi ndengakamere bwabaye mu Rwanda hose, akarorero nk’i Kibeho,yarangiza agasigara ahinga ibiti n’amabuye nk’imbogo ibuze uwo yirukanaga ngo baramucitse? Ati.” ariko nzabasangayo”yarabikoze.
    Munkundire mbabaze n’aka nti: “ Bigaragaye ko Kagame Paul ariwe wategetse kurasa indege navuze haruguru ,tugendeye kubwicanyi biboneka ko yayoboye mbere na nyuma yi 1994 kugeza n’ubu, mwunva buriya bwicanyi ndenga kamere bwaba bwarateguwe n‘abaguye m’umutego w‘abantu kuri iyi si bari bifitiye inyungu zabo zitandukanye, maze bakirara muba Tutsi bose batarobanuye bakarimbagura kugeza no ku gitambambuga ? (abaguye m’umutego). Ese iyo Jonathan Musonera akubwira ngo haravuzwe ngo ushaka umureti amena amagi kandi ko Atari ubwambere mubyumvise ntacyo bibabwira? Ese bwaba bwarateguriwe I Bugande mbere ya 1994 nkuko umusaza witwa Matata Joseph yigeze kukibaza Dr. Rudasingwa Theogene?
    Ese mwe ariya mazina ya Jenoside yatanzwe na ONU avuguruzanya muyavugaho iki? Ese irya mbere ryari ribangamye he? Irya kabiri se mubona ryari rihatse iki? Ese mwe mwumva muzasaba ONU iyihe nyito muri izi zombi ? Reka nisubize nka mwarimu.” Muti turashaka  na jenoside yakorewe aba Hutu”.Ese aba Hutu+Tutsi,wenda +Twa bitanga iki? Njye mbona bitanga abanyarwanda. Murakoze.
    Utubazo ni twinshi ni uko ngo abadahuje imitekerereze namwe wenda bafite ubwunganizi mutabashaka twari kuzababaza, ariko n’ubundi abazigomwa akanya ko gufata ikaramu nkanjye ntibizababuza.

    2 – Nkanjye ukunda abaharanira kugira ibyo bubaka ngo  tuzasigire umurage mwiza abadukomokaho, bityo bazabe mu gihugu kizira ubwicanyi bwa hato na hato, igihugu kigendera ku mategeko adatonesha bamwe ngo akandamize abandi, igitekerezo cyo kwiga no kwandika amateka yacu nk’abana b’u Rwanda atabogamye NDAGISHYIGIKIYE, ariko ikimbabaza n’iyigizanyayo rya niba atarijye (ubitangije) ibindi ntacyo bimaze, aha harimo akanyungu ka politiki, n’utundi ducokori namwe mutayobewe.

    Ubuhamya ni uko  ibi nabyifuje kenshi mu nyandiko ngenda nandika, ariko nk’ibi byiswe Truth Commission kubwanjye mbona bitangiye nabi, muti .“ Ese bite “? Ubu se koko mwajya gutangira ibintu mwita iby’igihugu cyose mugatangiza imvugo ityaye gutyo ngo. “Abo mutumva ibintu kimwe ngo ntabo mukeneye, ngo ntibazabakandagirire aho ntacyo babafasha“, mwebwe muherahe mwumvikanisha ko  ibyo muvuga aribyo by’ukuri?

    Iyo mbaza ibibazo biteye bitya, ntabwo ari amatiku nshora sinako nkora ndatunga agatoki Dr. Nkiko Nsengimana kuko ibyo mvuga yarabivuze namwe musubire mukiganiro natanze inyito yacyo hejuru murabyiyumvira. Ngarambe Joseph ari nawe waruyoboye ikiganiro yatanze umuganda we uko abyumva kandi abitekereza bihuye n’ibya Ndahayo Eugene n’uburenganzira bwabo singombwa ko ibitekerezo byabo bihura n’ibyanjye cga iby’undi wese, gusa mpamya ko iyo abantu baganiriye bataryaryana bashaka gukemura ikibazo kibugarije, baragikemura kuko  umwe agira ibyo atanga, undi akagira ibyo atanga kubera uko kwigomwa bakagira aho bahurira, kandi n’abo bikorerwa barishima kuko biba biturutse mu bitekerezo bitandukanye kandi byuzuzanya.

    – Bavandimwe mutubwira ko mwiyemeje kuvugisha ukuri kandi si bibi, gusa business mwiyemeje irakomeye cyane kurusha uko benshi babyumva, ariko ngo ibigoye bigora abagabo koko, aha rero nabagira inama yo kwitonda ntimwumve ko arimwe kamara ngo mutangire mushakishe abo muhigika kuko atari abanzi b’amahoro ndetse nabo bakunda igihugu cyabo nkamwe, ubu muraharanira gutanga umuti w’indwara y’ikigugu y’igihugu yatangiriye mu mateka yacyo mu binyejana byashize, mukaba mugomba gushaka indwara muhereye aho ngaho nyine, n’abaganga batuvura muzi ko ariko babigenza, iyo indwara itabashije kuboneka ijana kw’ijana n’umuti uzatangwa ntushobora gukiza indwara kuko iba itazwi, aha rero hakenewe abagabo, abategarugoli, abasore n’inkumi b’indyamunyu kandi baturutse mubahagarariye inzego z’ubuzima bw’igihugu cyacu bose. Yego byahera mubatavuga rumwe na leta ya Kigali (opposition) kuko ab’i Kigali bo ntibibaraje ishinga, ariko uko hagenda haboneka amaboko y’abanyarwanda, amahanga yaba ayo hafi n’ayakure na leta ya Kigali nayo yazamo kuko si akarwa gatuye kw’isi yako konyine.

    – Nti abantu bahagarara ku maguru yabo yombi bakavuga ukuri bazi nibo dukeneye muri iki gikorwa, kubera iyo mpanvu nagirango ngire icyo mbwira Dr. Nkiko Nsengimana ariko ntakeke ko mutoteza cyangwa hari icyo dupfa kuko ibyo mperaho yarabivuze, ndahera ku kiganiro baduhaye navuze haruguru n’ibindi biganiro amaze iminsi aduha.

    Uti kagire inkuru?

    Jye wandika ndamubwira ko ndi umuhutu nkawe, nkuko n’umuvandimwe wacu Musonera Jonathan atubwirako ari umututsi tukabimwubahira nkuko nawe atwubahira ubwoko bwacu, ariko mumpagaze imbere mwembi ngo ntore ufatanya n’abandi gukora umurimo utoroshye nkuriya wo gushaka icyanywanisha abanyarwanda ukuri kurivugira nahitamo Musonera Jonathan kuko naramukurikiye mu biganiro bitandukanye aha abanyarwanda, ahagarara ku maguru ye yombi akavuga ukuri kwe kose azi cyangwa ibyo yemera, n’ubwo ibyo yemera yaba atabihuje n’abandi agira kwiyoroshya, kwicisha bugufi, kumva abandi, no kutigizanyayo ngo ntitugukeneye kuko utavuga ibyo twe twemera  akenshi agenda asubiza n’ibibazo bamwe twari twaraburiye gihamya nubwo tubizi.

    Ndaguha urugero aho muri kiriya kiganiro navuze hejuru yatubwiye ati : “ Nemera ko abahutu bakorewe Jenoside guhera 1990 kuzamura 1994 , 1996,1998 na nyuma kugeza ubu, ati n‘ibimenyetso bizatangwa n’ibindi…“iyo bimeze gutyo umuntu agira aho ahurira n’abandi,  bikwereke ko abantu baba atari abahezanguni nkuko bamwe babikeka iyo utumva ibintu kimwe na mugenziwawe.

    Muvandimwe munyarwanda Dr. Nkiko Nsengimana tutagira icyo dupfa nabuhoro uretse kumva ibyo uvuga nkumva wigizanyayo kandi bidakwiye umuntu uharanira gukorera abantu benshi, mu bindi biganiro byawe ntari butindeho aho uremamo abantu udutsiko uti” ingabo zari iza Habyalimana…” twe tukaba atariko tubizi ahubwo twabonaga ari ingabo z’igihugu ndetse zaranabyerekanaga zabonekaga nk’ingabo z’umwuga ,yego ntabyera ngo de kandi nizere ko aho uri za Buraya ubibona ko  atari ijana kw’ijana, uti”ingabo za Mudacumura…”uwo mugabo Mudacumura wikorera mubyo uvuga twe nk’abanyarwanda tuziko asangiye akaga n’abandi bari kumwe bagerageza kwirwanaho no kurwana kubaturage bari kumwe nk’abantu baterwa aho bari batarahageze kubushake bwabo.

    Izo ngero nguhaye ntagiye kure nka Dr. Nkiko Nsengiman mpamya ko ibyo uvuga biba bitarimo ubuswa uzi ibyo uba uvuga,  atari uko bimeze byaba ari ikindi kibazo, nkaba mbona kubwanjye ntekereza  ko atarijye jyenyine ubibona gutyo niba nibeshya umbabarire, ataraho waba  ufite ikibazo mu guhuza abanyarwanda bakomeretse bikomeye bya hato na hato.

    Matata Joseph, Musonera Jonathan na Dr. Kambanda Charles


    REKA NTANGE UMUGANDA W’ICYAKORWA

    Mpereye kuri aka kabazo nigeze kubaza aba bagabo bo muri New RNC muri iyi nyandiko yitwa: Ngire icyo nibariza Dr. Theogene Rudasingwa na bagenzi be Joseph Ngarambe, Musonera Jonathan n’abandi. Aho nagiraga nti: “Urwango rw’abahutu n’abatutsi rubatera kwicana byahato nahato rwahereyehe?” Aha navuze ndambuye uko mbibona n’icyakorwa, nimubona ntibeshya muzahashakire umusingi ubwo abanyarwanda nibo babona, niba kandi nibeshya abandi bazanyunganira barebe aho abanyarwanda bahera bashaka icyo bapfa.

    – Ahasigaye hashakwe abantu bahagarara ku maguru yabo bombi bakavuga ibyo bazi kandi bemera  nka Musonera Jonathan, Matata Joseph, Dr. Kambanda Charles n’abandi……. bafite ubuhanga, ubushishozi, ubwitonzi, gutega amatwi abandi kutigizanyayo, kutishongora kubandi, kwirinda utunyungu twabo bwite n’ibindi…

    Singombwa ko aba bantu bumva ibintu kimwe n’abarimo bategura iyi nama bise mpuzamahanga ya mbere, maze bazaze bayobore abagabo, abategarugoli, abasore n’inkumi bindyamunyu, muri aba bantu hakenewe ingeri zose zabanyarwanda aribo: abanyamashyaka, sosiyete sivile, abanyamategeko, abanyamadini, abaturage basanzwe b’ingeri  zose kuko  ibitekerezo byabo biba bikenewe. Amoko yombi akenewe guhagararirwa, n’abatwa nimubabona birakenewe cyane cyane ko munyandiko navuze hejuru  nasobanuye ko dufite icyo tubagomba kubera akarengane batuboneyeho twe (abahutu n’abatutsi).

    – Nkurikije uko nzi sosiyete nyarwanda, mfite impungenge ku itumira ry’iyi nama aba bavandimwe bise Mpuzamahanga yambere, ubutumire bwatanzwe n’abahagarariye amashyaka abiri gusa n’amashyaka muzi dufite hanze aha kandi muzi ko iyo umwe yakoze ikintu mukeba we ati.” (Aba bo bakeba ntibishidikanywaho muzi uko yashinzwe yombi) Vuga uvuye aho ibyawe sinzabizamo. Byajyaga kuba byiza iyo kubutumire hifashishwa sosiyete sivile, ubundi igitekerezo nyirizina ni cyiza ariko ukurikije uko bikozwe mbona kenshi kw’ijana bizamera nka guverinoma yo mu buhungiro ya Padiri Thomas Nahimana n’ishyaka ahagarariye Ishema ry’u Rwanda, imikorere yayo  mbona iganisha ahatagize aho hatandukaniye nuko new generation yakoraga. Nibiba mahire kandi bakadutunganiriza abanyarwanda bakeneye kubana mumahoro kandi jyewe ndi mubatagira mukushi ko ibyiza  bizangeraho n’ubwo byaba byakozwe n’abandi.

    -Nkaba narangiza nsaba ko nakunganirwa mu bitekerezo kuko burya ngo umutwe umwe wifasha gusara kandi burya mubyo dukora byose twibuke ko Umucunguzi ari Rubanda ninayo izikemurira ibibazo byayo.

    Umwe muri Rubanda

    Samson Mutaganzwa