Select Page

Forums Food for thought The Historical Events that Hurt Rwandans Feelings Reply To: The Historical Events that Hurt Rwandans Feelings

#389
Rwanda

    COL LAURENT NDAGIJIMANA ALIAS LUMBAGO WIYISE COL WILSON IRATEGEKA UMUKURU WA CNRD-UBWIYUNGE FPR YAMUGEZEHO ITE?


    Abantu baribuka ko uwitwa Clear Short wahoZe ari ministre à la coopération w’Ubwongereza, mu ngamba yatanze zo gusenya FDLR yavuze ko hakoreshwa cyane abagore b’abarwanyi. Abo bagore bagombaga kwifashishwa kugira ngo FPR igere ku bagabo babo ikabizeza ibitangaza ku buryo bata urugamba bagataha cyangwa bagakora ibindi bikorwa byose bigamije guca intege cyangwa gusenya urugaga FDLR.

    Muri ibyo bikorwa harimo kumena amabanga bayageza ku mwanzi, kwica abayobozi bakomeye, kugumura ingabo n’ibindi..

    Ni muri urwo rwego umugore wa Ndagijimana Laurent uzwi ku izina rya Lumbago cyangwa Irategeka Wilson,yavuye mu Rwanda muri 2008 aje mu butumwa bwa FPR yitwaje ko aje gusura umugabo we.Ubwo yaramaze guhabwa ubutumwa bwo guhindura mugabo we agakorera FPR.

    Uwo mudamu witwa Iragena Joséphine umukobwa wa Nzabahabwa Alexis yagiye mu mashyamba kureba umugabo we amaze kwizezwa ibihembo byinshi birimo kubakira umugabo we inzu.

    Uwo mugore aho agereye mu mashyamba yariyorobetse cyane ku buryo utashoboraga gutahura ko akorera umwanzi.
    Icyo yakoze cya mbere cyabaye guhuza umugabo we n’abayobozi ba DMI (ishami rya gisirikari rishinzwe iperereza). Ni uko Lumbago yatangiye kujya avugana na Gen Rutatina wari ushinzwe iperereza mu Ngabo za Kagame. Rimwe DMI yoherereje Lumbago amafaranga ituma mushiki we wamusanze i Mashaki (Walikale).

    Aho uwo mukobwa yahamaze icyumweru. Kuva icyo gihe Lumbago yahinduye imyitwarire. Nibwo yatangiye kujya avugana cyane n’abantu FDLR yasezereye mu rugaga aba aribo agira inkoramutima.Twavuga nka Hakizabera Christophe, Hakizimana Emmanuel, Rafiki Hyacinthe…

    Dusubiye inyuma,byaje gutahurwa nyuma ko uwo mushiki we wa musanze i Mashaki yari afite ubutumwa bwo kumubwira ko ahawe akazi ko kuzasenya FDLR ayirimo akoresheje uburyo bwose bushoboka.

    Banamusabye guhera ku kibazo cya kiga -nduga. Ubwo yatangiye kwigizayo abantu bose yabonaga bashobora kubangamira gahunda ye na FPR. Kuva ubwo ntiyashoboraga kumara kabiri cyangwa gatatu atavuganye n’aba ofisiye bo mu ngabo za Kagame. Rimwe yikanze ko bamuvumbuye akora amayeri avuga ko Gen Rutatina yamuhamagaye ngo akaba yayobewe uko yabonye numéro ye!

    Nibwo yabeshye abantu ko yamwiciyeho ko kandi atazongera kuvugana na we.Nyamara ahubwo nyuma y’aho uwo Rutatina yamuhuje n’abandi bayobozi bakuru ba FPR barimo Gen Kabarebe.

    Aho Lumbago aviriye i Mashaki mu kwezi kwa gatandatu 2012, aho yabaga hose yirindaga kugira abacunguzi bamwegera usibye inkoramutima ze n’abashinzwe kumurinda. Yakoraga ku buryo atura ku gasozi Ka wenyine abandi bakajya nko mu minota 30.
    Ageze aho bita i Macumbi abandi yabohereje mu saha ugereranije n’aho yari ari. Aha i Macumbi ni ho yanogeje umugambi wo gukotana ajya muri gahunda yo kugerageza gusenya urugaga.

    Muri 2013 yahawe ubutumwa bwo kujya hanze.Iyo ni ho yahuriye na Twagiramungu Faustin bita Rukokoma. Ni naho yahuriye mu banga  n’intumwa zivuye mu Rwanda zarimo mubyara wa Rutatina n’undi umuntu wahoze mu ngabo zirinda Paul Kagame.

    Ari aho na none yagiye mu mibonano muri ambassade ya Amerika muri icyo gihugu.Yarinze yigumura atavuze ibyamujyanye muri iyo ambassade n’ibyo imibonano ye yagezeho.Icyo yavuze ni uko ngo bamubajije aho Mudacumura aba ngo akababeshya ko batabana ko ngo yihishe mushyamba kure ya FDLR.Yibagiwe ko n’uwendeye nyina i kuzimu babimenye.

    Ntibyatinze kumenyekana ko ahubwo muri ambassade bamubwiyeko ikiraka DMI yamuhaye bakizi kandi ko bagishyigikiye.Bityo bakaba biteguye kumujyana we n’umuryango we muri Amerika igihe cyose yabona ari ngombwa arangije ikiraka.Bahise banemerera umuhungu we wigaga amashuri yisumbuye buruse.

    Aho atahukiye avuye muri ubwo butumwa yahise aba intakoreka. Akikorera ibyo ashatse. Yageze n’aho yohereza intumwa kubonana na za ONG mu zina rya FDLR atabajije Prezida w’urugaga dore ko we yari Visi Prezida wa kabiri.

    Ubuyobozi bwamugendeye buhoro bwizeye ko azisubiraho.Byahe byo kajya!! Ahubwo we yakomeje gucura umugambi wo kwigumura agendeye ku burere.

    Byageze aho mu kwezi kwa gatanu 2016 haba inama nkuru y’Urugaga yiga ku kibazo cye. Hafashwe icyemezo cyo kumuhana. Abonye icyo cyemezo gifashwe ati”mworosoye uwabyukaga”, ahita yigumura ku tariki ya 31/5/2016.

    Ibyago yagize ni uko yari aziko niyigumura abo bakomoka hamwe bose baramukurikira noneho agatungurwa n’uko abakomeye hafi ya bose bamuteye utwatsi.

    Tugarutse ku mugore we, Iragena Joséphine, mbere y’uko aza kureba umugabo we atumwe na DMI, yabanje gutegurwa bihagije. Amashuri ye makuru yayarihiwe na DMI mu rwego rwo kumugusha neza.

    Nguko uko Iragena Joséphine yafashije FPR kugera kuri Lumbago ikamugura ikamukura mu bacunguzi ba FDLR ubu akaba ayikorera yivuye nyuma. Ibi Joséphine akoze si we wa mbere ubigezeho kuko hari abamubanjirije.Muri bo twavuga Madame gen Ngendahimaba Jérôme wari uzwi ku zina rya Akim mu mashyamba.Uwo mugore yacyuye umugabo we ahawe ubutumwa na James Kabarebe amuhemba kumusabira umwanya w’ubudepite.

    Joséphine we ndumva ibyo agezeho bihambaye ku buryo ashobora kuzagororerwa ministeri FPR iramutse ikiri ku butegetsi. Ariko arebye nabi FPR yahirima atarahembwa.
    Tubitege amaso.

    Ruvuzamyambi J Paul.

    Si j’avance, suivez- moi
    Si je recule, tuez- moi
    Si je meurs ,vengez- moi.