Select Page

Forums Food for thought The Historical Events that Hurt Rwandans Feelings Reply To: The Historical Events that Hurt Rwandans Feelings

#388
Rwanda

    IBARUWA IFUNGUYE IMPUNZI YO MURI CONGO YANDIKIYE CNRD YA RUKOKOMA NA IRATEGEKA WILSON ASABA KO YAKURA RUBANDA MURUJIJO


    Reka ngire ibibazo nibariza Twagiramungu Faustin alias Rukokoma, Patrick Kibirira, Col Wilson Irategeka n’abandi bose bafite aho bahurira na CNRD-Ubwiyunge kumpamvu zitandukanye ntaza kurondora hano: Maze gusoma Communique de presse ya CNRD-Ubwiyunge yasinywe n’umutware wayo Colonel Wilson Irategeka ku italiki 5/06/2016. Naje kwibaza ku inyito y’iri shyaka nsanga isa n’iyafashwe huti huti.

    Iyo Col Wilson alias Lumbago avuga Ubwiyunge aba ashaka kuvuga iki? Aba ashaka kuvuga ko yageze k’Ubwiyunge cyangwa se ko ashaka kuzabugeraho? Uwo bagiranye ubwiyunge ni nde? Uwo ashaka ko bazabugirana ni nde? Ngirango ubwo ariho ashaka abayoboke b’ishyaka rye yagombye gutanga ibisubizo kuri ibi bibazo.

    Ikindi naje kwibazaho muri iyo Communiqué ye yanditse mu gifaransa ni aho avuga ngo « le CRND-Ubumwe ne represente pas ceux qui fuient la justice ». Ngenekereje mu kinyarwanda navuga ko ishyaka rye ritarimo kandi ridashyikiye abahunga ubutabera (aha navuga abanyabyaha) kuberako ko aribo bahunga ubutabera.

    Ese ubu Col Wilson aravuga ubutabera mpuzamahanga cga ubw’ikihe gihugu? Ese ubu Col Wilson cga abayoboke be biteguye kwitaba ubutabera mu gihe hari uwaba muri bo atunzwe agatoki? None se ko umuntu wese uhunga igihugu cye aba afite impamvu ze zimwumvisha ko aramutse agumye mu gihugu yagirana ibibazo bikomeye n’ubutegetsi bwacyo, Colonel Irategeka yaba se yarakubise icyuhagiro impunzi ahagarariye kandi ashaka kujyana mu Rwanda kuburyo ibyo zahunze byose bihanagurika!

    None se Col Irategeka Wilson we icyo cyuhagiro yagikubiswe na nde? Nigeze kumva Leta y’u Rwanda itanga liste y’abo ikekaho ibyaha bari muri FDLR, numva itanze umubare ushobora kuba uruta abasirikari ba FDLR, none se Col Wilson ko nawe ashobora kuba yari kuri Liste yiteguye kwitaba ubutabera bw’u Rwanda niba ari umwere? Cyangwa koko ni ikiraka ariho cyo kwitandukanya na bagenzi agahita abita abanyabyaha ari ku isiri ya Kigali gutyo we agahembwa kugirwa umwere?

    None se yibagiwe ko ubu mu Rwanda umuhutu wese iyo ava akagera, yewe n’utaravuka, afite ingengabitekerezo ya jenoside yakorewe abatutsi? Umututsi utavuga rumwe na Leta nawe akaba ari umujura cga ikigarasha? Kandi ibi byose birahanwa n’ubutabera bw’u Rwanda.

    Ariko mumbabarire, Colonel Irategeka Wilson ashobora kuba ari umucikacumu wa jenoside yakorewe abatutsi dore ko aribo nibura utiswe umujura cga ikigarasha aba ari umwere! Nyamara murakina mubikomeye.

    Hari abibwira ko uru rugamba rutabareba bakajya binyabya bakigira i  Kigali biyita abere bakibagirwa ko kuba umwere ntaho bihuriya no kuba umwere koko. Ibi mvuga nabitangira ingero nyinshi cyane ariko ndabaha ingero za vuba zerekana ko nabo biyita abere bagira i Kigali, iyo bibaye ngombwa FPR ibarobamo abo ishaka ikabakanyaga.

    Ugirango ndabeshya abaze umuryango wa Uwamahoro Violette ubu uri kuborera muri gereza kandi yaragiye i Kigali avuye mu Bwongereza yibwira ngo ni umwere. Urundi rugero rwa hafi ni urw’umugore wahurudutse ava muri Swede cga Norgeve sinibuka neza ngo agiye gutaha ubukwe nyamara bwararangiye bamucumbikira muri gereza kandi yari asanzwe ajyayo agataha.

    Nyabuneka muramenye ntimukanye mwibwira ko uru rugamba hari abo rureba abandi mukumva ko mugomba kwirutamira ahubwo mukajya gukirigita uruziramire. Ibi muba murimo babyita kurata abana kandi impyisi zihuma.

    Ntegereje igisubizo cya CNRD-Ubwiyunge ubundi nkabona kubaza ibibazo bisigaye.

    Ndanguza Daniel

    Masisi

    RD Congo