Select Page

Forums Food for thought The Historical Events that Hurt Rwandans Feelings Reply To: The Historical Events that Hurt Rwandans Feelings

#383
Rwanda

    Icyago cy’intambara FPR yateje mu Rwanda muRi 1990 n’ubu irasa n’itazarangira. Abanyarwanda bakomeje kwicwa, kwangazwa , gushinyagurirwa kw’abari mu gihugu, no gukulikiranwa ku bari bashoboye guhunga icyo cyorezo, FPR.
    Abanyarwanda basa n’ababuze ubatabara, kuko hashize igihe kirekire bari mu icuraburindi ryi inpfu zidashira no guhonyorwa. Ntibagira kivurira, kuko ubutegetsi bwakagombye kubatabara nibwo bubica.

    Abanyamahanga nabo bagakwiye kaba abatabazi aho abantu barenganira ku isi ahariho hose, nabo barinumiye. Abanyarwanda bari hanze b’igihugu mu kiswe opposition nabo umenya bitaboroheye gutabara cyanga gutabariza rubanda. Aho none rimwe ntibazatungurwa babyuka bagasanga abantu barashize?

    ABANYARWANDA BICWA NA NDE?

    Nkuko nabivuze haruguru, ubutegetsi buri mu Rwanda nibwo buhotora abaturage bwagakwiye kurinda. Kuva FPR itera u Rwanda, nta mutekano abanyarwanda bigeze. Ahubwo noneho, Kagame ubwe arabyivugira ko umunyarwanda aryama atazi ko aramuka, ajya ahantu atazi ko agaruka.

    Ubungubu mu Rwanda abagabo, ababyeyi, bararigiswa n’ibisumizi bya presida Kagame. Aho kugira ngo uwo peresida ahane izo ngabo ze zasaze, ahubwo akiriza ay’ingona ngo araririra abaturage bagowe….. Mbese muli make ishyano ryaraguye ribura gihanura, aho umutegetsi nka presida yica abantu akoresheje ingabo ze yarangiza agakina umukino nkuyu wa bihehe yiteye uruhu rw’intama.

    KUKI AMAHANGA YO ADATABARA ABARENGANA?

    Ubundi iyo umutegetsi yica abaturage yagakwiye kurinda, abanyamahanga baratabara nk’uko amategeko mpuzamahanga yubahiriza agateka kazinamuntu abivuga. Nyamara iwacu mu Rwanda ho umenya haraguyemo umusazi. Abanyamahanga batweretse rugikubita ko bashyigikira FPR kuva igitera u Rwanda muli 1990.

    Abanditsi, abanyapolitiki benshi hirya no hino ku isi, abayobozi b’imiryango iharanira ubutabera no kwshyira ukwizana kwa muntu batandukanye, banditse ubuhamya bwinshi cyane ko ibihugu nka USA, UK, Canada n’ibindi aribyo byashumurije abanyarwanda abicanyi ba FPR kubera inyungu abo ba Mpatsibihugu barwanira hariya mu karere ka Africa y’ ibiyaga bigari. Rapport Gersony, Ubuhamya bwa Carla del Ponte, Mapping report, Inyandiko nyinshi z’inzobere mu by’ubutabera nka Prof Erlinder, Christopher Black, Robin Philipot, abacamanza mu rwego mpuzamahanga nka Juge Bruguere, Juge Fernando Andreu Merelles, Inzobere mu itangazamakuru n’ubwanditsi nka Pierre Pean, Charles Onana, Patrick Mbeko, Bucarimwe Mararo, Noheli Ndanyuzwe.

    Hari n’abandi banditsi nka Mushayidi na bagenzi be bahitishije inyandiko ndende ifite isano n’inyandiko z’abo bose narondoye. Aba bantu navuze ni urugero rutoya cyane ugereranije n’ubwinshi bw’abatangabuhamya bakomeje kugaragaza uruhare ibihugu bikomeye bifite mu makuba y’abanyarwanda amaze imyaka itari mikeya. NONE HARI IKINDI UBAZA GITUMA IBIHUGU BY’IBIHANGAGE BIDATABARA ABANYARWANDA?

    AMASHYAKA YA OPPOSITION NIYO ABATURAGE ATEZEHO GUTABARWA. ESE AYA MASHYAKA YO AFITE STARTEGIES ZO GUTABARA??? ESE AYA MASHYAKA NTARAMENYA IMVO N’IMVANO Y’AKAGA ABANYARWANDA BAGUSHIJWEMO NA FPR cg BARAYIZI ARIKO BAKABYIRENGAGIZA?

    Birashoboka ko amashyaka afite za gahunda zo gutabara . Ariko ntibigoye kubona neza ko imikorere y’amashyaka ishobora gutanga cyangwa kudatanga umuti watabara abaturage FPR igeze ku bucye ibaniga, ibashimuta amaherezo imirambo yabo ikabonwa itemba mu migezi, cyangwa ibica urubozo mu nzu zagenewe guhotoreramo abanyarwanda.

    Abayobozi b’amashyaka barafite za strategies zitandukanye, inyinshi ni izo ngo kurwanya kiriya cyago kimitswe mu Rwanda bakoresheje inzira y’amahoro, nk’ amatora ; nyamara birazwi neza ko ayo matora adashoboka kwa Kagame kuko nk’ubu ntacyaba gitangaje bararangije kwandika umubare w’ amajwi ya Kagame 99.9% n’ubwo bwose hasigaye amezi atanu yose ngo babyinishe rubanda mu ikinamico ryitwa amatora.

    Indi nzira y’amahoro ngo ni ugusaba Kagame ko yaganira n’ayo mashyaka. Nyamara aba banyamashyaka barabizi neza ko Kagame wiyumvamo murumuna wa Tony Blair n’umuhungu wabo wa Clinton, atazabyemera. Arabizi ko we n’abo bavandimwe be bapfana kwiba amabuye y’agaciro muri Congo ari ibihangage bizamushyigikira ubuziraherezo, ko rero iyo mishyikirano n’abahagarariye rubanda ntacyo imubwiye.

    Igiteye ubwoba cyane ni uko aba banyamashyaka bose baba babisikana kwa ba Mpatsibihugu abo, ngo basaba ko babakuriraho Kagame maze babone ubutegetsi, bityo n’abaturage babohoke.

    Mwa banyamashyaka mwe reka mbibarize: Ninde wambwira ko guhendahenda Clinton n’abandi nkawe byatanga umuti ku mahano Clinton ubwe nabafasha be bateje igihugu cyacu? Ese ba Clinton muzabemerera kumara abaturage mu turere turimo zahabu na diama nkuko Kagame n’agatsiko k’abicanyi be babyiyemeje ????

    Ngire icyo mbabwira: Muri za 1993, abo ba Mpatsibihugu bari bazi neza ko bazarasa Habyarimana kugira ngo agatsiko k’abatutsi gafate ubutegetsi. Nyamara babwiraga Nsengiyaremye ko niwe uzaba premier ministre, bakabwira Sendashonga ngo niwe uzaba perezida, ku rundi ruhande bakanabibwira Pasteur Bizimungu.

    None rero ubu imikino ihari yo ni agahomamunwa: Barababyinisha mukemera ko mwahindutse ba perezida na ba minisitiri. Ahasigaye ngo birarangiye rubanda igiye kubohorwa!!!! Ubuse kwamagana amabi ya FPR hari igihe bitakozwe??Kubyamagana wiyita perezida cyanga ministri se hari icyo byahindura kuri Kagame?? Ibi ni imikino nk’iyindi yose twagiye tubona….n’uko ubundi Kagame akikomereza inzira ze, rubanda nayo ikaguma kukayo.

    ABANYAMASHYAKA NIBAVE MU NDOTO BAREBE IBINTU UKO BIRI NIBWO BAZATABARA RUBANDA .

    Abanyamashyaka nibatinyuka kubwira abazungu ko aribo batuma Kagame na FPR ye bakomeza guhonyora rubanda, bazaba bateye intambwe ikomeye. Kagame niwe ufashe ikibando akubitisha rubanda ariko ukimufatishije mu ntoki ni umuzungu, Kwamgana Kagame wenyine rero ni ugusetsa uwo muzungu..

    Twibuke ko i Burundi abazungu baheruka gutegura ingabo zo kujya i Bujumbura ngo zo kubungabunga amahoro; abayobozi b’u Burunzdi barababwiye bati:”Oya turazi ibyo mwakoze mu Rwanda mwoheraza MINUAR ngo ije gutanga amahoro naho ahubwo mwayihaye misiyo yo kwenyegeza jenoside.”

    Abarundi bakomeje gusakuza ayo manyanga…izo ngabo ntabwo zagiyeyo. Nubwo tudafite igihugu tuvugiramo nk’abarundi, ariko ntabwo abantu bakomeza kwikirigita ngo ngaha Kagame abanyamerika bamukuyeho amaboko ngo ngaha ntibakimureba nibindi nkibi.

    Nimubwize abaturage ukuri ko Kagame atishisha kwica abanyarwanda kuko abanyamahanga nibo babimutuma cyangwa babimushyigikiyemo. Ibi bintu nibivugwa n’abanyarwanda ubwabo (kuko abenshi mu babivuga ni abanyamahanga nkuko nabivuze haruguru) ndahamya ko ibihugu bikoresha Kagame bizageraho bikumva ko bikwiye guhindura imbyino n’umudiho.
    Abibwira ko abazungu bazarekura Kagame abanyarwanda batabamaganye nabo nk’abafatanyacyaha na we, baribeshya.

    Abantu nibumve ko kiriya cyago kitazava mu gihugu hatabaye kwitanga: KUVUGA UKURI KOSE KU BATEJE AKAGA MU RWANDA no kwitegura guhangana n’abo batinya ukuri mu rurimi bumva. Naho abakomeza kubeshya rubanda ngo bafite umuti wo kugera mu ijuru badapfuye, dukwiye ahubwo nabo kubamagana.

    Peace