Select Page

Forums Crazy World Capt Kalisa J Claude, uzwi cyane ku izina rya Muzungu Yahotowe Reply To: Capt Kalisa J Claude, uzwi cyane ku izina rya Muzungu Yahotowe

#379
Rwanda

    Kuva President Kagame yajya ku butegetsi mu Rwanda muri 1994, yakomeje kwemeza ko ariwe gitangaza gikomeye, ngo kuko amajyambere, umutekano n’ibindi byiza ngo u Rwanda rufite, ngo ari we wabirugejejeho!


    Ariko, n’ubwo imvugo z’abategetsi batandukanye nazo ari uko zagiye zibigaragaza kugeza uyu munsi, ukuri ni uko abantu batandukanye bamaze kujya bemeza ko yaba amajyambere muri rusange, yaba umutekano, byose nta na kimwe kiri mu Rwanda mu by’ukuri kuva Kagame yajya ku butegetsi ! Kuri bo, ngo n’ubwo hari amazu abarirwa ku mitwe y’intoki leta ya Kagame yubatse mu mugi wa Kigali, ibintu byasubiye hanyuma y’uko byari bimeze mu Rwanda mbere ya 1994 !

    Koko rero burya ngo “wirukana umugabo cyera ukamumara ubwoba!”Muri iyi nyandiko, tugiye kurebera hamwe muri macye, ukuntu abanyarwanda bamaze guhaga ubutegetsi bwa President Kagame, ku buryo nawe batagisiba no kubimwereka mu buryo bunyuranye, ndetse n’ahantu hatandukanye mu Rwanda! Bimwe mu bimenyetso ni ibi: Uruzinduko rwa Kagame i Nyagatare; imyigaragambyo y’abazunguzayi; uko abanyamakuru bari bacyereye kwakira Padiri Thomas Nahimana mu Rwanda; uko abakoranye na Président Kagame badasiba kwerekana ubugome bwe; uko umukobwa wa Rwigara aherutse gutangariza abanyamakuru, ko nta mutekano ndetse ubukene bukaba ari bwose; uko abafana ba Rayon Sport baherutse kugaragaza ko bahaze ubutegetsi bwa Kagame; ndetse n’uko Président Kagame we ubwe aherutse kwiyemerera ko ahaze kubeshya abanyarwanda!

    Uruzinduko Kagame aherutsemo i Nyagatare rwerekanye neza ko abanyarwanda bamuhaze!

     

    Mu ruzinduko Président Kagame aherutsemo i Nyagatare tariki ya 14 Gashyantare 2017, abanyarwanda batandukanye barimo abagabo n’abagore, abasaza n’abakecuru ntibatinye kumwereka ko bamuhaze, n’ubwo batirengagije uko ubutegetsi bwe bwaranzwe no kwica abanyarwanda umusubizo! Ibi byagaragaye, ubwo abaturage b’i Nyagatare, birengagizaga umurongo ngenderwaho Président Kagame yabaga amaze gutanga, aho yasobanuraga ko ibibazo byose abaturage babaga bifuza ko yabacyemurira, babinyuza kuri Ministre w’ubutegetsi bw’igihugu ari we Kaboneka, ngo kugirango biyungururwe, maze Kagame abone uko asubiza abaturage! Ariko icyo gihe, icyagaragaye ni uko batabikozwaga!

    Uwo munsi, humvikanye abaturage batari bagitinya kuvugira hejuru kandi barogoya Président Kagame, wumva bamwumvisha ibibazo byabo, ahanini bishingiye ku masambu, n’ubukene! Ukanumvamo ko kandi barambiwe uko leta ye icyemura ibibazo byabo! Noneho, uko Kagame agenda avuga uko yifuza ko yabasubiza, maze abaturage bakarushaho kubimubaza ku bwinshi kandi nabyo ari byinshi, ku buryo wumvaga Kagame byamurenze! Ntibyari ibyo gusa, kuko hari n’abamubwiraga ko bafite akababaro kenshi, maze ahubwo agatinyuka kubasubiza ko atari bo banyarwanda bonyine bababaye! Bivuga ko, Kagame azi uko yababaje abanyarwanda, bityo ko atifuzaga kwumva abamuririra, bamutura ubucyene bafite, kuko ari we wabubateye!

    Iyo wumvaga ukuntu President Kagame aharira n’abaturage wumvaga ko batacyemera uburyo yashyizeho bwo kubaza ibibazo n’abantu bateguwe n’ubutegetsi gusa, abandi bagapfukiranwa, nk’uko bisanzwe bigenda! Byari urusaku, ku buryo umuntu yabigereranya n’aho wagirango President Kagame yari yahindutse umubazi w’inyama mu isoko mu giturage, aho buri muntu wese ushaka kugura inyama zo mu bwoko ubu n’ubu, aba avugira hejuru, abwira umubazi izo yifuza n’aho amukatira. Iyo bimeze bitya, umubazi biramurenga, rimwe na rimwe abaguzi ntibanatinye no kumubwira nabi, bamutonganya, kubera kutabakorera ibyo bifuza ! Kuba abenegihugu bageze aho batererana amagambo ndetse bagatongana na President wa Republika, bigaragaza ko nta gisigaye! Abanyarwanda bahaze Président Kagame! Igisigaye, ni uko aramutse ari ureba kure, yagombye kwibwiriza akava mu nzira, kuko ntacyo akimariye abaturage. Kagame se azabikora? Yagombye kubikora ku neza, abaturage batari bivumbura, kuko ubona ko aricyo kigiye gukurikiraho mu gihe kitari cyera.

    Ubundi rero, uretse ishyano ryagwiririye abanyarwanda ryo gutegekwa n’umuntu nka Kagame, nta kindi gihe na kimwe muri Republika y’u Rwanda byigeze bibaho, ko Président wa Republika yumvikana nk’uhanganye n’abaturage mu magambo bene kariya kageni ! Cyera kubwa Nyakwigendera Président Habyarimana abaturage babaga bakoma amashyi, bavuza ingoma n’impundu, uko Président Habyarimana yabaga agenda abasobanurira imigabo n’imigambi yabaga abafitiye. Ubona nyine ko koko ari umukuru w’igihugu wubashywe kandi ukunzwe n’abo ayobora! Niba mugirango ndabeshya muzabaze Lt Général Kayumba Nyamwasa, utagisiba kuvuga ko bibabaje cyane kuba Président Habyarimana yarapfuye! Ibi nta kindi byerekana, uretse kuba Kagame abantu bose baramuhaze, kugeza kubo bakorana!

    Abazunguzayi barabyerekana ku buryo bugaragara!

     

    Mu mezi ashize, mu Rwanda habaye ikibazo gikomeye, aho leta ya Président Paul Kagame, isigaye ibuza abanyarwanda basanzwe kwishakira imibereho mu gihugu cyabo, kandi no mu bindi bihugu ariko bigenda. Byabaye ikibazo cyane cyane, ubwo abashinzwe umutekano bicaga umwe mu bazunguzayi witwaga Madame Uwamahoro Théodosie! Muri icyo gihe, ibintu byabaye ibindi ! Abazunguzayi ubwabo, bagiye batangaza amagambo yuzuyemo akababaro kenshi, aho bavuga ko aho bigeze bazajya bahangana n’abashinzwe umutekano, ngo kuko bababuza kwishakira imibereho kandi nabo ari abenegihugu.

    Hari umwe muri abo bazunguzayi watangaje ko, nibazajya baba bamwirukankanye, bashaka kumwambura ibicuruzwa bye, azajya acunga bagera ahiherereye, maze agahindukirana umukurikiranye muri abo ba dasso, maze akamwivuna!

    Kimwe mu bintu bitumvikana, ni ukubona leta ya Kagame ibuza abeneguhugu kwishakira imibereho, maze abanyamahanga bakoze akazi kamwe n’akabo, bo ntibagire icyo batwarwa; mu gihe abanyarwanda bo bibasirwa n’abashinzwe umutekano, bakamburwa ibicuruzwa, byabo, bagafatwa bagafungwa, bakanakorerwa n’andi mabi arimo kubakubita no kubica nk’uko byagendekeye Madame Théodosie Uwamahoro. Muri abo banyamahanga badakorwaho kandi nabo ari abazinguzayi, harimo cyane cyane abakomoka mu gihugu cya Kenya, bo mu bwoko bw’abamasayi. Abo bamasayi, bo usanga nta kibazo bafite na buhoro, kuko abo birirwa birukanka ku benegihugu b’u Rwanda bababuza amahwemo, bo batanabegera!

    Uko abanyamakuru bari bacyereye kwakira Padiri Thomas Nahimana nabyo birasobanura byinshi.

     

    Ku itariki ya 23 Mutarama 2017, abanyarwanda twese, twaba abo mu gihugu hagati ndetse no hanze yacyo, twari twireguye kwumva inkuru nziza y’ukugera mu Rwanda kw’umukandida w’ishyaka ISHEMA, ari we Padiri Thomas Nahimana. Uyu Padiri Thomas Nahimana akaba afite umugambi wo guhiganwa na Président Paul Kagame mu matora ya Président wa Républika ateganyijwe mu Rwanda muri Kanama 2017. Mwibuke ko iryo shyaka ISHEMA ritavuga rumwe na leta ya Président Paul Kagame. Ariko nk’uko byaje kugaragara nyuma, abategetsi b’u Rwanda bangiye Padiri Thomas Nahimana gukandagiza ikirenge ku butaka bw’u Rwanda, kubera ubwoba Président Kagame amufitiye, bw’uko yamutsinda muri ayo matora, aramutse yemerewe guhiganywa na we.

    Kuri uwo munsi, abanyamakuru b’ibinyamakuru bitandukanye mu Rwanda, bari bakubise baruzura ku kibuga cy’indege cyitiriwe Nyakubahwa Président Grégoire Kayibanda, wabaye Président wa Republika ya mbere, nyuma gato y’uko u Rwanda rubonye ubwigenge tariki ya 1 Nyakanga 1962. Abo banyamakuru, barimo ab’ibinyamakuru bisanzwe bisohoka mu Rwanda, ab’ibinyamakuru bikorera kuri internet, abanyamuru b’amaradiyo n’amatelevisiyo atandukanye yo mu Rwanda. Abo bose, bari biteguye kwakira, no kuganira n’umugabo umaze iminsi atitiza umunyagitugu wamaze abanyarwanda ariwe Paul Kagame. Uwo mugabo nta wundi, ni Padiri Thomas Nahimana.

    Dukurikije uko ibintu bisanzwe mu Rwanda, umubare w’abanyamakuru wagaragaye kuri uwo munsi ku kibuga cy’indege cyitiriwe Président Grégoire Kayibanda, uruta kure umubare w’abanyamakuru uhagaragara iyo Président Kagame avuye mu mahanga, cyangwa se afite umushyitsi w’icyubahiro yagiye kwakira kuri icyo kibuga. Ibi rero bikaba nta kindi byasobanura, uretse kuba n’abanyamakuru barahaze Président Kagame, bikaba biboneka ko nabo bifuza impinduka.

    Abakoranye na Kagame nabo ntibahwema gusobanurira abanyarwanda ubugome bwe!

     

    Nyuma y’uko abantu batandukanye bakoranye na Président Kagame badahwema kwitandukanya n’ubutegetsi bwe, ikigezweho ni uko bakomeje gusobanurira abanyarwanda k’ubwinshi, ubugome bwa Président Kagame, no kwerekana uko atari umuntu ukwiriye kwitwa umukuru w’igihugu!

    Nyuma ya Lt Général Kayumba Nyamwasa, Dr Théogéne Rudasingwa, Nyakwigendera Colonel Patrick Karegeya n’abandi batandukanye, ubu hagezweho Madame Mukankusi Charlotte wigeze kuba Ambassadeur, kandi akaba yarigeze gukorana bya hafi na Président Kagame. Uyu mutegarugoli, aherutse gusobanura ukuntu Président Kagame amaze abanyarwanda, abica ku buryo bukabije, ndetse akaba noneho yototeye n’Abatutsi bakomeye barimo nka nyakwigendera Rwigara Assinapol, Nzamwita Toy, Jean de Dieu Mucyo, Vénuste Rwabukamba n’abandi benshi.

    Umukobwa wa Rwigara Assinapol nawe aherutse kwemeza ko leta ya Kagame ariyo itera ubukene mu banyarwanda!

     

    Nk’uko ikinyamakuru Umurashi.rw giherutse kubitangaza, umukobwa wa Nyakwigendera Assinapol Rwigara witwa Diane Shima Rwigara, nawe yunze mury’abandi banyarwanda bahaze Président Kagame n’ubutegtsi bwe! Uyu mwari aherutse guhamagara abanyamakuru tariki ya 23 Gashyantare 2017, maze abaha ikiganiro, avuga k’ukuntu abona ko leta ya Kagame, ariyo itera abanyarwanda ubukene ndetse n’umutekano mucye! Uyu mwari wagaragaje ubutwari budasanzwe, yabisobanuye avuga ko ubukungu bwose bw’u Rwanda bwihariwe n’agatsiko gatoya kagizwe na Président Kagame, umuryango we, ndetse n’inshuti ze za hafi. Yongeyeho kandi ko, leta y’uyu mutegetsi w’umunyagitugu yikubiye amasoko yose y’ibikorerwa mu Rwanda! Ikindi kandi ngo, iriya leta niyo ikenesheje abanyarwanda ngo kuko ibabuza gukora, kandi ngo ni n’iyi leta iteye abanyarwanda inzara yiswe Nzaramba!

    Ibi bikaba ari bishyashya mu mateka y’u Rwanda ruyoborwa na Président Paul Kagame, aho bigaragara ko abanyarwanda batangiye gutinyuka kuvuga aho ikibazo kiri, mu bituma abanyarwanda basigaye bafite ubukene, burenze kamere. Ibintu bikaba byifashe bitya kuko hari n’abatangiye kwemeza ko uko ibintu bimeze ubu, birutwa n’uko byari bimeze ku ngoma ya Nyakwigendera Président Juvénal Habyarimana, wumva bameze nk’abifuza ko yazuka!

    Ese ariko ubundi, Kagame yasobanura ate, ukuntu abanyarwanda batindihara bari mu gihugu cyabo, maze bagera hanze, bakaba aribo bafatira runini ubukungu bw’ibihugu bitandukanye bamuhungiyemo?! Urugero ni nka Malawi, Zambiya, Mozambique n’ahandi henshi…

    Aha rero, umuntu akaba yakwibaza icyo ingoma ya Kagame yamariye abanyarwanda, akanibaza n’icyo Président Kagame yarwaniye, muri ya ntambara yabeshye ko ngo yari iyo kubohora abanyarwanda! Ubu se nibwo abanyarwanda babohotse? Cyangwa ahubwo nibwo baboshywe?! Ubutegetsi bwa Kagame, nibwo bwaboshye abanyarwanda, ugereranyije n’uko byari bimeze mbere ya 1994! Ese ubundi bisobanuka bite, ukuntu ubutegetsi bw’uwitwa umwenegihugu ariwe Kagame, buba bubi kurusha ubw’umukoloni?! Ibi bikwiye gusobanuka! Ni agahomamunwa koko! Ariko “nta mvura idahita!”

    Indirimbo abafana b’ikipe ya Rayon Sport baririmbye bamagana ikipe ya APR, nyuma y’umupira wayihuje n’ikipe yo mu gihugu cya Zambiya yerekana ko bahaze Kagame!

     

    Ejo bundi ku itariki ya 18 Gashyantare 2017 ikipe y’umupira w’amaguru ya APR (Armée Patriotique Rwandaise) Inkotanyi, yahuye n’ikipe yo mu gihugu cya Zambiya yitwa Zanoco FC. Muri uwo mukino, hagaragaye ikintu kidasanzwe, kandi cyatangaje abantu benshi, baba abari mu Rwanda ndetse n’abo mu mahanga! Ubwo ayo makipe yombi yariho akina, abanyarwanda biganjemo abafana ba Rayon Sport, bari bashyigikiye ikipe yo muri Zambiya, aho gushyigikira APR! Muri uwo mukino, ikipe Zanoco yatsinze APR igitego kimwe ku busa bwa APR ! Igitangaje ni uko abafana ba Rayon Sport biyemeje gushyigikira ikipe yo mu mahanga, aho gushyigikira ikomoka mu gihugu cyabo aricyo u Rwanda!

    Iki rero nta hantu na hamwe cyari cyarigeze kigaragara mu Rwanda kuva rwabaho! Mu yandi magambo, bigaragara ko kuba abafana baritwaye kuriya, bivuga ko iyo kipe ya APR abanyarwanda batayemera. Bivuga kandi ko n’izo ngabo za APR, arizo iyo kipe ya APR ihagararariye, nazo batazemera! Noneho kandi, bikanasobanura ko abashinze iyo kipe aribo leta ya Kagame, nayo abanyarwanda batayemera. Hanyuma noneho kandi, bikanasobanura na none ko n’umukuru w’abo basilikare ba APR, ari na we mukuru w’iyo leta yashinze iriya kipe ya APR ariwe Général Major Paul Kagame, nawe abanyarwanda batamwemera!

    Kuba Président Kagame nk’umunyarwanda, nawe yariyemereye mu mwiherero wa 14 ko ahaze kubeshya abanyarwanda!

     

    Ubundi byari bimaze kumenyerwa ko ubutegetsi bwa President Kagame bubeshya abanyarwanda n’amahanga ko hari icyo bwamariye abanyarwanda. Ibi, bikunda kuvugwa n’abategetsi batandukanye, bemeza ko ubwo butegetsi, bwagejeje abanyarwanda ku iterambere, ko umugi wa Kigali wubatswe kurusha uko wari mbere ya 1994. Ikindi kandi, ngo niwe wabahaye amazi meza ndetse bakanarya bagahaga, ngo yanabagejeje no ku miturire myiza, ku mutekano n’ibindi byinshi….

    Icyari kizwi ariko, ni uko uwo ari we wese watinyukaga kunyuranya na leta ya Kagame yerekana ibitagenda cyane cyane ko ari nabyo byinshi, bimukururira ingorane nyinshi, zirimo gufungwa, guhunga igihugu cyangwa se no kwicwa.

    Ariko noneho, byatangaje abanyarwanda, kandi birabashimisha, ubwo mu gusoza umwiherero wa 14 w’abategetsi bakuru ba FPR, President Kagame yiyemereye ko yahaze kubeshya abanyarwanda! Yavuze ko mu Rwanda nta mutekano uhari, ndetse akanongeraho ko nta majyambere ahari kuko ngo ubukene bunuma hirya no hino mu banyarwanda! Sibyo gusa kandi yavuze, kuko yanemeje ko ubujura mu butegetsi bwa leta nabwo ari iryaguye! Ibi yavuze ko byabayeho kuva mu myaka 14 ishize, ariko iyo ukurikiye imvugo yakoresheje muri iryo jambo rye, usanga yemera ko ibyo bibazo bitigeze bicyemuka guhera muri 1994 ! Ikindi cyumvikanye muri iryo jambo, ni uko Kagame yavuze ko hashize imyaka 8 asubiramo ibintu bimwe, ngo kuko ibyo yagiye anenga bitajya bikosorwa! Bivuga ko nawe ubwe, yemeye ko ntacyo yagejeje ku banyarwanda kuva yafata ubutegetsi ! Muri rusange, humvikanye ko yemera ko yabeshye abanyarwanda, kandi ko nawe ubwe abihaze!!!!!!!!!!

    Ese ko noneho Kagame nawe yemera ko ntacyo yagejeje ku banyarwanda, aracyakora iki? Kuki ategura ngo ave ku buyobozi, kandi yiyemerera ko akazi kamunaniye? Kuki atareka abandi banyarwanda babishoboye, nka Padiri Thomas Nahimana ngo bayobore? Aha twibuke ko Padiri Thomas Nahimana wo mu ishyaka ISHEMA, aherutse gukora igikorwa cy’indashyikirwa tariki ya 20 Gashyantare 2017, ubwo yashyiragaho Guverinoma y’u Rwanda ikorera mu buhungiro, nyuma yo kwangirwa n’ubutegetsi bwa Kagame inshuro ebyiri zose kujya guhangana na we mu matora yo muri Kanama 2017! Ikimaze kugaragara kandi, ni uko abanyarwanda benshi, baba abo mu Rwanda hagati ndetse no hanze yarwo bashyigikiye iriya Guverinoma ya Padiri Thomas! Ikindi umuntu atashidikanyaho, ni uko bigaragara ko ya Révolution itamena amaraso ya Padiri Thomas Nahimana igomba kuba iri hafi !

    Mu gusoza, nk’uko bigaragarira muri buriya buryo butandukanye ntarinze kwirirwa nsubiramo, biraboneka neza ko abanrwanda bamaze guhaga Président Kagame ndetse n’ubutegetsi bwe, kuko basobanukiwe ko we n’ubutegetsi bwe, aribo nyirabayazana w’umutekano mucye ndetse n’ubukene abanyarwanda basigaranye muri iki gihe! Niba Kagame asigaye ajyanwa aho agiye no kujya gutongana n’abenegihugu, bugacya abanyarwanda bakabwira abanyamakuru ko ari leta ye icyenesha rubanda ikanabatera inzara, abandi bakabyerekanira mu mikino no mu bundi buryo bunyuranye tutibagiwe n’abo bahoze bakorana, birigaragaza neza ko Kagame ntacyo akimaze! Byajya no gusobanuka kurushaho, President Kagame akiyemerera ubwe mu ruhame ko adashobora gukomeza kubeshya abenegihugu, kuko ngo ahora asubiramo ibintu bimwe imyaka igashira indi igataha, nta gikosorwa! Ubu se, uwavuga ko umuyobozi nk’uyu, utumvirwa n’abo bakorana nta muyobozi umurimo, yaba abeshye? Umuyobozi nk’uyu aba akwiye kuvaho, abandi bakajyaho. Ibyo atakoze mu gihe cyose amaze ku butegetsi, ntabyo azashobora n’ubundi, “akaburiye mu isiza, ntikaboneka mu isakara”. Igisigaye, ni uko niba atibwirije kuva ku buyobozi, abenegihugu bagiye guhaguruka, maze babimutegeke. Kagame siwe mwenegihugu wenyine.

    Ukoze igikorwa, arakirangiza. Kuva abanyarwanda batangiye kwereka Président Kagame ko bamuhaze, ni byiza ko bahagurukira rimwe bakamuvanaho atari yabahima!

    Niyomugaba Jean de la Paix