Select Page

Forums Crazy World GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO Reply To: GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO

#239
Rwanda

    Padiri Nahimana agikomanga ku rugi agira ngo yinjire muri politiki nahise mubonamo amarere mashya atandukanye cyane n’uburyo abanyapolitiki bacu basanzwe bakoramo.

    Mu ikubitiro yadusobanuriye icyo agamije ati umugambi wanjye ni ugukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda kandi mu maguru mashya yungamo ari icyo nkeneye ni ibikoresho ahasigaye agahu kakabona umunyutsi. Bamwe muri twe babyise gukangata ariko washishoza ugasanga Padiri Nahimana avuga akomeje. Icyo atandukaniheho n’abandi cyane cyane abanyeporitiki bo mu buhungiro yemwe n’abayikorera mu Rwanda ni uko atanga umwitangirizwa, agatanga amatariki umugambi yihaye azawusohoreza. Muribuka ko agitangira yaduhaye itariki azagira mu Rwanda gukorera yo politiki ; iyo tariki yarayubahirije nubwo harenzeho amezi make. Ba ntamunoza bahita bamujomba ibikwasi ngo harenze ho amezi makeya bakiyibagiza ko atanga ayo matariki byari ugucishiriza ku buryo ayo mezi makeya arengaho ari ibisanzwe mu iteganyamigambi.

    Magingo aya amatariki yatanze yarayubahirije ku buryo abazi gushishoza babona ko n’andi yose azatanga azayubahiriza ku buryo twakizera rwose ko tutazahora ku kizere kiraza amasinde, ko nibura umwitangirizwa yatanze igihe nikigera ibintu ntibigende nkuko yabiteganije atazatinya kuvuga ko ikivi yatangiye agihagarikiye aho bityo hagati abandi bazaba bashoboye kwigaragaza bagakomerezaho. Icyo rero twamwifuriza ni ukuzuza umugambi yiyemeje kandi twese twabyungukiramo nta shiti. Nkubu yaduhaye itariki ya 23/03/2017 murumva ko ari itariki ya hafi. Iyo tariki nigera azadutangariza aho agejeje na guverinoma ye kandi atubwire n’ikigiye gukurikira kandi nabyo abigenere igihe yumwa bizamutwara bityo abe aduhaye indi tariki bityo bityo.

    Umenya rero iyo mikorere tutari tuyimenyereye ; abanyeporitiki bacu cyane cyane abo muri iki gihe batugezaho imigambi yabo ariko ntibakunze kudushingira imbago z’igihe bazayisohoreza. Ndumva byaba byiza nabo bateye ikirenge mu cya padiri Nahimana bakajya babigenza gutyo byatuma tubizera kurushaho kandi nabo babona bahuye n’inzitinzi bakivana mu kibuga bakareka sakindi ikabyara ikindi.

    Hari rero n’abandi kandi niko bigenda mu buzima biyemeje kujomba ibikwasi padiri Nahimana. Buri gihe baba barekereje bashakisha agakosa yakora cyangwa ikindi kintu icyo ari cyo cyose cyabaha icyanzu cyo kumunenga.

    Muri abo hari abanyamashyaka –abantu ku giti cyabo- bamubonamo uwo bahanganye ugamije kubatwara abayoboke no kubatanga umushi aho bamubonyemo umusangirangendo, hababamo abanyamakuru bamunenga igicebe cye kugira ngo bagaragaze ko nabo ari abanyamakuru b’umwuga bakiyibagiza bo barushaho kwiyambika ubusa.

    Hari n’abandi batamwibonamo. Abo ni bamwe bakibona mu ndorerwamo y’uturere n’amoko bameze nk’abacyibereye muri 1994. Abo bose biyibagiza ko ururimi rw’ikinyarwanda rukungahaye cyane ku buryo ushaka kugaragaza igitekerezo cyane umuntu yavumbuye umugambi ufite wo gusenya cyangwa gusebanya. Uzi ko bamwe batagitinya guhumira rimwe na Nduhungirehe na Chantal Karara bamagana padiri Ndahimana. Ngaho namwe nimubwire koko iyo mitekerereze.

    Ikindi nanone kerekana ko padiri Nahimana azi gushishoza ni kuriya gushyira muri leta ziriya mfungwa za politiki Mushayidi na Ingabire victoire abadakurikira babyise ikosa ndetse benamashyaka bamwe bihutira kumwamaganira kure ; biyibagiza ko Ingabire na Mushayidi batakiri umutungo w’amashyaka bakomotsemo. Magingo ayo bantu babiri bageze ku yindi ntera ubuhangange bwabo bwarenze amashyaka ubu ni intwari z’abanyarwanda bose. Padiri afite uburenganzira bwo kubashyira muri leta kuko ni wo muganda we wo kwerekana ko abahaye umudende w’imihigo kandi igihe nikigera bazabimushimira ntabwo bazamwamagana.

    Munyemererere dutegereze. Ese kuki ibinyamakuru byo mu Rwanda bitigeze bigira icyo bivuga kuri iriya leta muzi ko na rushyashya yaryumyeho. Barabona ko amazi arari ya yandi ko uriya mupadiri agenda ababyinisha muzuznga bagahitamo kuba baretse gusubiza bakabanza bakareba aho ibintu bigana ari nako banatekereza. Naho ba mutima muke wo mu rutiba bo bakihutira kwamagana n’ibintu batumwa ari na ko bavuga amagambo aterekeranye. Ibyo babyita guhubuka.

    Abakurambere baciye umugani ngo « imfizi iritereka », padiri Nahimana aziye igihe kuko iyo urebye ku isi yose ahantu ibinti birimo birahinduko kuko igihe kigeze muri buri gihugu havumbuka umuntu akazana imikorere mishya ku buryo ibintu byose ahita abihindura nta komyi. Iyo bibaye mahire asanga umuhanda waraharuwe maze agatambuka yemwe ari nako mu rugendo bamusanganira ari benshi ku buryo agera iyo ajya umugambi yamaze kuwusohoza. Nicyo icyo nifuriza padiri Nahimana.

    Murakarama !

    Charles Hirwa