Select Page

Forums Crazy World GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO Reply To: GUVERINOMA Y’U RWANDA IKORERA MU BUHUNGIRO

#216
Rwanda

    Abayobozi b’amashyaka FDU Inkingi na PDP Imanzi bamaganiye kure igenwa ry’abayobozi b’amashyaka yabo bafungiye mu Rwanda mu myanya muri Guverinoma yashyizweho na Padiri Nahimana Thomas.

    Nabibutsa ko muri Guverinoma yashyizweho na Padiri Nahimana ngo ikorera mu buhungiro, Madame Victoire Ingabire umuyobozi w’ishyaka FDU Inkingi ngo yahawe umwanya wa Ministre w’umuco, umuryango, guteza imbere umwari n’umutegarugori ngo akazahagararirwa na Madame Nadine Claire KASINGE!

    Si ibyo gusa kuko na Minisitiri w’Ubutabera yagizwe Bwana Déogratias Mushayidi ngo uhagarariwe na Bwana Vénant NKURUNZIZA!

    Hatarashira iminota mike iyi Guverinoma itangajwe abayobozi b’amashyaka PDP Imanzi na FDU Inkingi bahise bamagana uburyo Victoire Ingabire na Déogratias Mushayidi basanzwe bafungiye mu Rwanda bashyizwe muri Guverinoma batabanje kubazwa bo ubwbo cyangwa amashyaka yabo.

    Dr Emmanuel Mwiseneza, umunyamabanga mukuru wa FDU Inkingi  yahise yamagana iki gikorwa abicishije ku mbuga nkoranyambaga Facebook na Twitter agira ati:

    “Ibyo padri Nahimana yabeshye abanyarwanda ko Victoire Ingabire ari muri guverinoma ye ni ibinyoma. Mu izina rya Ingabire n’irya FDU tubyamaganiye kure”

    Jean Damascène Munyampeta wa PDP Imanzi nawe akoresheje imbuga nkoranyambaga yagize ati:

    “Mushayidi Déogratias n’est pas à vendre ni à FPR ni à Ishema party” (Mushayidi Déogratias ntagurishwa byaba kuri FPR cyangwa ku ishyaka Ishema)

    “Gushyira muri gvt Mushayidi utamwatse uburenganzira, utazi uko abaho kuva yafungwa, utaramugemuriye, ni ukumushinyagurira.”